skol
fortebet

Abafana ba Leicester n’aba Napoli bakozanyijeho nyuma y’umukino karahava

Yanditswe: Friday 17, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukino wahuje Leicester na Napoli muri Europa League warangijwe n’intambara ikomeye y’abafana bahanganye kugera ubwo bamwe bakoresha imikandara yabo nk’intwaro.
Abapolisi n’abashinzwe umutekano ku kibuga bagera ku 100 birutse berekeza mu mfuruka ya Stade ya King Power, aho abafana 250 ba Napoli bari bicaye nyuma y’umukino bagaterwa amacupa n’aba Leicester.
Hari amashusho mabi yagaragaye abapolisi bitwaje inkoni binjiye kugira ngo batandukanye abafana bahanganye mugihe amakimbirane yatangiraga (...)

Sponsored Ad

Umukino wahuje Leicester na Napoli muri Europa League warangijwe n’intambara ikomeye y’abafana bahanganye kugera ubwo bamwe bakoresha imikandara yabo nk’intwaro.

Abapolisi n’abashinzwe umutekano ku kibuga bagera ku 100 birutse berekeza mu mfuruka ya Stade ya King Power, aho abafana 250 ba Napoli bari bicaye nyuma y’umukino bagaterwa amacupa n’aba Leicester.

Hari amashusho mabi yagaragaye abapolisi bitwaje inkoni binjiye kugira ngo batandukanye abafana bahanganye mugihe amakimbirane yatangiraga mu gihe abandi bacunga umutekano ku kibuga barwaniraga kugarura umutekano.

Ushinzwe gusangiza amagambo kuri stade yumvikanye asaba abafana mu ijwi riranguruye ati "Mwubahe ikipe yanyu" mu rwego rwo guhagarika iyi mirwano.

Icyakora ibibazo byaje kumara iminota mike mbere yuko abapolisi bagarura umutekano.

Intambara yatutumbye nyuma y’aho abafana ba Leicester barakajwe no kwishyurwa ibitego bibiri bari batsinze by’umwihariko bashegeshwe n’igitego cya kabiri cyishyuwe na Victor Osimhen, rutahizamu wa Napoli habura iminota itatu kugira ngo umukino urangire.

Ifirimbi ya nyuma ivuze,itsinda rito ry’abafana ba Napoli bagaragaye batuka bagenzi babo ba Leicester, hanyuma umwuka mubi uhita utangira.

Ibintu birimo amacupa byajugunywe mu gace k’abafana ba Leicester barimo abana nuko intambara ivuka ityo bamwe bakuramo imikandara bahondagura bagenzi babo.

Abafana ba Leicester bari benshi bahise bajya kwataka aba Napoli hanyuma aba Bataliyani basanzwe bazwiho urugomo bikura imikandara barabakubita.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa