skol
fortebet

CAFCC:AS Kigali yanyagiye Olympique de Missiri-Sima yerekeza mu cyiciro gikurikiraho

Yanditswe: Saturday 18, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali yasezereye Olympique de Missiri-Sima yo muri Comoros mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederations Cup ku giteranyo cy’ibitego 8-1 mu mikino yombi muri CAF Confederations Cup.
Nyuma yo kuyisanga iwayo ikayitsinda ibitego 2-1,AS Kigali yanyagiye Olympique de Missiri-Sima ibitego 6-0 mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali.
AS Kigali yatangiye isatira ku bituma ku munota wa 27 ibona coup franc yakozweho na Kakule Mugheni Fabrice hanyuma Kwizera Pierrot atera ishoti (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali yasezereye Olympique de Missiri-Sima yo muri Comoros mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederations Cup ku giteranyo cy’ibitego 8-1 mu mikino yombi muri CAF Confederations Cup.

Nyuma yo kuyisanga iwayo ikayitsinda ibitego 2-1,AS Kigali yanyagiye Olympique de Missiri-Sima ibitego 6-0 mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali.

AS Kigali yatangiye isatira ku bituma ku munota wa 27 ibona coup franc yakozweho na Kakule Mugheni Fabrice hanyuma Kwizera Pierrot atera ishoti rikomeye umupira uboneza mu nshundura.

AS Kigali yaje kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku munota wa 42,nyuma y’umupira wari uhinduwe na Mukonya ariko umunyezamu ananirwa kuwufata ngo awukomeze,myugariro we ashaka kuwuyobya wisangira uyu rutahizamu aho yari ahagaze wenyine awohereza mu nshundura.

Ku munota wa 45, AS Kigali yabonye igitego cya gatatu gitsinzwe na Aboubakar Lawal nyuma y’uko myugariro wa Olympique de Missiri amwihereye umupira asigarana n’umunyezamu aramuroba AS Kigali yarangije igice cya mbere ifite ibitego 3-0.

AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego cya 4, ku munota wa 52 ibigeraho ibifashijwemo na Shabani Hussein Tchabalala n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Niyibizi Ramadhan.

Ku munota wa 60 AS Kigali yabonye igitego cya gatanu gitsinzwe na Rukundo Denis.

AS Kigali yahise ikora impinduka havamo Haruna Niyonzima na Aboubakar Lawal hinjiramo Buteera Andrew na Saba Robert.

Ku munota wa 68 AS Kigali yakoze izindi mpinduka 3, Uwimana Guilain, Kayitaba Jean Bosco na Biramahire Abeddy binjiyemo havamo Niyibizi Ramadhan, Kakule Mugheni Fabrice na Shabani Hussein Tchabalala.

AS Kigali yakomeje gushaka uko yatsinda ibindi bitego maze Ku munota wa 90 Biramahire Abeddy yanga kuviramo aho atsinda icya 6. Umukino warangiye ari 6-0, ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 8-1.

Nyuma yo gusezerera Olympique de Missiri-Sima, AS Kigali izahura na Darling Club Motema Pembe yo muri DR Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa