skol
Kigali

Benjamin Mendy ukurikiranyweho gusambanya ku ngufu abagore 4 azizihiriza iminsi mikuru muri gereza

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 September 2021

Umukinnyi wa Manchester City, Benjamin Mendy, azarira iminsi mikuru ya Noheri muri gereza mu gihe agitegereje urubanza rwe ashinjwamo ibirego bine byo gufata ku ngufu abagore

Ku munsi w’ejo myugariro wa Manchester City yageze mu rukiko ntiyaburana kubera ko yabwiwe ko azaburanishwa muri Mutarama 2022.

Mendy, ufite imyaka 27, akurikiranyweho ibyaha bine byo gufata ku ngufu ndetse n’ikindi cyo guhohotera bishingiye ku gitsina.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’umufaransa waguzwe Miliyoni 52 zama pound,yitabye urukiko rwa Chester kugirango aburanishwe imbere y’umwanditsi wa Chester, Steven Everett.

Mendy yagaragaye yicaye mu kirahuri amaboko arimo amapingu ubwo yakurikiranaga iburanisha abifashijwemo n’umusemuzi.

Yavuze inshuro imwe gusa yemerera izina rye umwanditsi w’urukiko mu rubanza rwamaze iminota 45.

Mendy yari yakuwe muri gereza mu modoka y’umutekano maze ahisha umutwe we hagati y’amaguru kugira ngo agerageze kubuza abafotora kubona isura ye.

Ibyaha bitanu aregwa bireba abantu batatu bafite hejuru y’imyaka 16 kandi bivugwa ko byabaye hagati yUkwakira umwaka ushize na Kanama uyu mwaka iwe i Prestbury, muri Cheshire.

Akurikiranyweho ibyaha bitatu byo gusambanya ku gahato aho umugore umwe bikekwa ko yahohotewe mu Kwakira, icyaha kimwe cyo gukorakora biganisha mu gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore wa kabiri bikekwa ko icyaha cyabaye muri Mutarama n’icyaha kimwe cyo gufata ku ngufu ku wa gatatu bikekwa ko icyaha cyabayemuri Kanama.

Mendy yagaragaye ari kumwe na Louis Saha Matturie w’imyaka 40, ukurikiranyweho ibyaha bine byo gusambanya ku gahato abarenga batatu barengeje imyaka 16 hagati ya Mata na Kanama.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hatangajwe amagambo akomeye Cristiano Ronaldo yabwiye bagenzi be...

Kuwa 3 w’iki cyumweru nibwo United yatunguranye itsinda Atalanta ibitego 3-2...
24 October 2021 0

"Biroroshye gutoza Lukaku kurusha Neymar Jr na Mbappe"-Tuchel

Umutoza wa Chelsea,Thomas Tuchel,yibasiye cyane ikipe ya Paris...
23 October 2021 0

APR FC y’abakinnyi 10 yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions...

APR FC yari ihagarariwe u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League...
23 October 2021 0

FERWAFA yanyomoje ibihuha byari byavuzwe kuri shampiyona y’icyiciro cya...

Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya...
23 October 2021 0

Mauro Icardi yasabye umugore we ibintu 4 bikomeye kugira ngo bagarukane...

Rutahizamu wa PSG,Mauro Icardi ’yasabye umugore we Wanda Nara ibintu bine...
23 October 2021 0

Cristiano Ronaldo yahishuye igihe azasezerera mu ikipe y’igihugu ya...

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yahishuye ko atiteguye...
23 October 2021 0