skol
Kigali

Covid-19 yahitanye abantu 5 mu Rwanda abandi 488 barayandura

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 September 2021

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, COVID-19 yahitanye y’abagore 4 n’umugabo 1 bagejeje abamaze gupfa ku 1,180 mu Rwanda.

Abarwayi bashya babonetse babaye 488 bangana na 3.7% by’ibipimo byafashwe.

Uyu munsi abantu 54,324 bahawe doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19.Abasezerewe ni 7.

Inzego z’ubuzima ziraburira buri wese kwitwararika kuko mu Gihugu hari ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y’ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n’ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

Ku wa 1 Nzeri 2021, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19, aho mu Mujyi wa Kigali ingendo zibujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) . Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z’ijoro (9:00 PM).

Ahandi mu Gihugu, ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) (Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z’ijoro (8:00 PM)). Icyakora mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana dufite imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Muri utwo turere, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z’ijoro (7:00 PM).

Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’lntara ndetse n’Uturere tw’lgihugu zizakomeza gukora, ndetse imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu bangana na 75% by’umubare zemerewe gutwara.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ba banya Maroc na Muhire Kevin batangiye imyitozo muri Rayon...

Abakinnyi 2 bakomoka muri Maroc ,Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine...
28 September 2021 0

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yavuze ikintu kimwe gusa yifuza ko...

Umunyamideli Georgina Rodriguez yemeye ko yifuza cyane ko umukunzi we...
28 September 2021 0

Umugore wa Martial yabaye inkuru kubera ibyo yakoze kuri Tiktok

Umugore wa Anthony Martial,Melanie yagaragaje ko yifuza ko Zinedine Zidane...
28 September 2021 0

FERWAFA yigije inyuma igihe cyo gutangira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryimuye itangira rya...
28 September 2021 0

Abana ba Jay Polly babonye umuterankunga uzabishyurira mpaka barangije...

Abana babiri umuraperi Jay Polly yapfuye asize, babonye abaterankunga...
27 September 2021 0

Umunyezamu wa Manchester United yakoze ku mitima ya benshi kubera igikorwa...

Umunyezamu wa Kabiri wa Manchester United,Dean Henderson yakoze benshi ku...
27 September 2021 0