skol
Kigali

Cristiano Ronaldo yagarutse nk’umwami muri Premier League mu gihe Lukaku akomeje kuzamura Chelsea

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 September 2021

Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yakomeje kwereka isi yose ko nubwo afite imyaka 36 ntaho arajya kuko yafashije United yamuguze kwihaniza Newcastle ku bitego 4-1 mu gihe Lukaku nawe akomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba Chelsea.


Nyuma y’icyumweru kirenga nta shampiyona ziba kubera imikino mpuzamahanga,mu mpera z’iki cyumweru,Premier League yakomeje aho ibigugu byose byitwaye neza ndetse na Arsenal yikura mu rwobo yarimo.

Mu mukino wabanjirije indi yose,Tottenham yari imaze gutsinda imikino 3 yikurikiranya yahuye n’uruva gusenya inyagirwa na Crystal Palace ibitego 3-0 byose byinjiye mu gice cya kabiri nyuma yo guhabwa ikarita itukura ya Japhet Tanganga.

Ibitego 3 bya Crystal Palace byatsinzwe na Wilfried Zaha kuri Penaliti n’umukinnyi wayo mushya Odsonne Edouard watsinze ibitego 2.

Hakurikiyeho imikino myinshi irimo uwo umunyabigwi Cristiano Ronaldo yagombaga kwiyereka abakunzi be bari bamaze imyaka 12 bamubona ahandi ariko akaba yarabagarukiye ku kibuga Old Trafford.

Manchester United ifite inzozi zo kongera gutwara Premier League iheruka muri 2012,yagaruye Cristiano Ronaldo kugira ngo ayifashe mu busatirizi bwayo bwari bumaze igihe budashimwa kabiri.

United yagombaga guhangana na Newcastle yari yaje ije kugarira kuko umutoza wayo Steve Bruce yabanje abakinnyi 5 mu bwugarizi byabanje kugora United kumena urukuta.

Ntibyatinze ku munota wa 2 w’inyongera nyuma y’igice cya mbere,Cristiano Ronaldo afungura amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe Mason Greenwood hanyuma umunyezamu wa Newcastle aruka umupira uyu kizigenza asongamo.

Ku munota wa 56,Javier Manquillo,yatsinze igitego cyo kwishyura cya Newcastle ariko United yari yariye karungu ishyiramo icya kabiri ku munota wa 62 gitsinzwe na Cristiano Ronaldo ku mupira yahawe na Luke Shaw.

United yahise ibona icya 3 ku munota wa 80 gitsinzwe na Bruno Fernandes ku ishoti rikomeye yatereye kure cyane nyuma yo guhabwa umupira na Pogba.

Nyuma y’iminota 90,hongeweho inyongera zahiriye United kuko yatsinze igitego cya 4 gitsinzwe na Jesse Lingard ku mupira yahawe na Pogba.

Mu yindi mikino yabaye kuri iyi saha ya saa kumi zo kuri uyu wa Gatandatu,Manchester City bigoye cyane yatsinze Leicester igitego 1-0 cya Bernardo Silva mu gihe Arsenal yari imaze imikino 3 itsindwa yabonye amanota 3 ya mbere muri shampiyona itsinze Norwich igitego 1-0 cyatsinzwe na Pierre Emerick Aubameyang.

Chelsea niyo yasoje umunsi itsinda mu buryo bworoshye Aston Villa ibitego 3-0 birimo 2 byiza cyane byatsinzwe na Romelu Lukaku watsindiye igitego cya mbere i Stamford Bridge nyuma y’uko mu mikino yose yakiniye Chelsea atabashije kuhatsindira igitego.Chelsea yabonye intsinzi ya 600 muri Premier League.

United iyoboye shampiyona n’amanota 10 inganya na Chelsea ya 2 mu gihe City,Brighton&Hove Albion na Tottenham zikurikiyeho n’amanota 9.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Iradukunda Jean Bertrand yagiye mu ikipe yo muri Botswana iheruka...

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu,Amavubi,Jean Bertrand Iradukunda yafashe indege...
22 October 2021 0

Mugisha Samuel usiganwa ku magare yatawe muri yombi ashinjwa gukomeretsa ku...

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB,rwataye muri yombi Kapiteni w’Ikipe...
21 October 2021 0

Umunyabigwi Jimmy Gatete yahuye n’abo bakoranye amateka mu Mavubi

Umunyabigwi muri ruhago nyarwanda,Jimmy Gatete, yafotowe ari kumwe na...
21 October 2021 0

Cristiano Ronaldo yashimangiye ko ari umwami wa Champions League arokora...

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru,Cristiano Ronaldo,yongeye gushimangira ko...
21 October 2021 0

APR FC na Rayon Sports zizesurana ku munsi wa 4 wa shampiyona...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryashyize hanze ingengabihe y’uko...
20 October 2021 0

Hamenyekanye umutoza Cristiano Ronaldo yifuza ko asimbura Solskjaer

Umutoza wa Ole Gunnar Solskjaer akomeje guhura n’igitutu kuri Old Trafford...
20 October 2021 0