skol
Kigali

Cristiano Ronaldo yarijije umubyeyi we kubera uko yitwaye muri Manchester United [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 September 2021

Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo, Dolores Aveiro yari ku kibuga Old Trafford ubwo yabonaga umuhungu we atsinda ibitego 2 muri 4-1 United yatsinze Newcastle yari yaje mu mukino kugarira cyane.

Madamu Dolores Aveiro byavuzwe ko yahagaritswe na Ronaldo kujya ku mikino ikomeye kubera ikibazo aherutse kugira cyo kurwara indwara ya stroke,yagaragaye ari kurira nyuma y’aho umuhungu we Cristiano Ronaldo yatsindaga igitego.

Ronaldo yafashije United gutsinda umukino wa 3 muri 4 bamaze gukina muri Premier League y’uyu mwaka ndetse madamu Dolores Aveiro umubyara yarize amarira y’ibyishimo kubera ukuntu yatangiye ku kibuga Old Trafford yari amaze imyaka 12 avuyeho.

Ronaldo yatsinze igitego cya mbere cya United ku munota wa 2 wari wongerewe kuri 45 y’igice cya mbere ndetse uyu rutahizamu yaje kuyitsindira icya kabiri ku munota wa 62.

Dolores Aveiro w’imyaka 66 yitabiriye uyu mukino we n’abafana basaga ibihumbi 78 bari biganjemo abambaye imipira y’umutuku yanditseho nimero 7 ya Ronaldo uherutse kwerekeza muri United avuye muri Juventus kuri miliyoni 19 z’amapawundi aziyongeraho andi bitewe nuko azitwara.

Ambo_91 washyize kuri Twitter ifoto ya Madamu Dolores ari kwishimira igitego cy’umuhungu we,yagize ati “Nyina wa Ronaldo inyuma yanjye nyuma y’uko atsinze igitego.Umutima wanjye ntiwakora.”

Iyi tweet yahise ikundwa n’abarenga ibihumbi 20,000 mu gihe abarenga 4000 bahise abo bayikwirakwiza.

Mu kiganiro yagiranye na Piers Morgan mu minsi ishize,Ronaldo yavuze ko yabujije nyina kuza kumureba mu mikino ikomeye.

Ati “Ntabwo yemerewe kureba imikino ikomeye.Naramubwiye nti reba,nta papa ngifite,ntabwo nshaka kubura na mama.Ntabwo uzongera kureba imikino ya ¼,1/2 n’umukino wa nyuma.Ubu ntabwo yemerewe kureba imikino ikomeye.

Mfite inshuti ziba ziri kumwe nawe kandi akunda gutembera mu rugo.Yigeze guta ubwenge kabiri muri stade.Agira ubwoba.”



Madamu Dolores yarijijwe n’ibitego umuhungu we Cristiano yatsinze

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yatsinze Etoile de l’Est mu buryo butavuzweho rumwe /AS Kigali...

Ikipe ya Rayon Sports yaherukaga gutsindwa na APR FC ibitego 2-1 yatsinze...
27 November 2021 0

Ishuri ryigisha umupira rya PSG ryatangiye ku mugaragaro mu Rwanda havugwa...

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro mu Rwanda ishuri ryigisha umupira...
27 November 2021 0

Umutoza Manchester United izazana mu mpeshyi yamaze kumenyekana

Nyuma yo kubura Zinedine Zidane na Mauricio Pochettino,ikipe ya Manchester...
27 November 2021 0

Hagiye hanze amakuru y’umukinnyi watorewe kwegukana Ballon d’Or...

Amakuru akomeje gucaracara ku rubuga rwa Twitter aravuga ko Lionel Messi...
27 November 2021 0

Niyonzima Olivier "Seif" yasabye imbabazi nyuma yo guhagarikwa mu...

Umukinnyi Niyonzima Olivier uzwi nka "Seif" uheruka guhagarikwa mu ikipe...
26 November 2021 0

Ikipe imwe hagati ya Portugal n’Ubutaliyani ntizitabira igikombe cy’isi...

Hasohotse tombola y’uburyo amakipe y’i Burayi azahura mu mikino ya...
26 November 2021 0