skol
fortebet

Myugariro Jerome Boateng yaciwe akayabo kubera gukubita no kuruma umukunzi we

Yanditswe: Sunday 12, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi mushya w’ikipe ya Lyon yo mu Bufaransa,Jerome Boateng,yaciwe miliyoni 2 z’amadolari azira gukubita no kuruma uwahoze ari umukunzi we Sherin Senler mu myaka ishize.

Sponsored Ad

Urukiko rwo mu Budage rwategetse ko uyu myugariro w’Umudage watwaye igikombe cy’isi 2014 yishyura uyu Sherin Senler kariya kayabo nk’amande nyuma yo guhamwa n’ibyaha.

Uyu Sherin Senler yagiye kurega avuga ko uyu wahoze ari umukunzi we yamukubise ndetse aramuruma ubwo bari bajyanye mu biruhuko mu birwa bya karayibe mu myaka 3 ishize.

Sherin Senler wabyaranye na Jerome Boateng abakobwa 2 b’impanga yagerageje gushaka uko yakumvikana na Boateng batagiye mu nkiko biranga.

Kuwa 4 w’iki cyumweru nibwo uyu mugore yabwiye urukiko ko Boateng yamukanze ijisho akoresheje igikombe cye,amuruma umutwe ndetse amukurura imisatsi amutura hasimaso.Yavuze ko yamukubise igipfunsi mu mugongo ndetse bimunanira guhumeka.

Boateng yahakanye ibyo aregwa byose na Senler ahubwo avuga ko ariwe wahohotewe n’uyu mugore mu buhamya bwe bwamaze amasaha 2.

Boateng yabwiye urukiko ko madamu Senler yaje guhinduka umurakare cyane atangira kumutuka no kumubwira amagambo mabi akanamukubita aho yaje no gukomereka ku kibero.

Boateng yahamwe n’ibyaha byo gukomeretsa umubiri w’undi mu buryo buteje akaga muri iyi mirwano yabaye 2018 ubwo aba bombi bari basohokanye mu birwa bya Turks na Caicos muri Caribbean.

Aya mande yategetswe n’umucamanza Kai Dingerdissen niyo menshi cyane ategetswe n’urukiko rw’akarere rwa Munich.

Boateng w’imyaka 33, aheruka gusinyira Lyon lmu cyumweru gishize,avuye muri Bayern Munich, yakiniye imyaka isaga 10 akayitwaramo Bundesliga icyenda na UEFA Champions League ebyiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa