skol
fortebet

Reece James ari guhigisha uruhindu abajura bateye urugo rwe bamwiba imidari

Yanditswe: Friday 17, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro wa Chelsea n’Ubwongereza,Reece James yashyize hanze amashusho yafashwe na CCTV igaragaza abajurabinjiye iwe bamwiba agasanduku yabikagamo imidari y’umupira w’amaguru yatwaye.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru w’imyaka 21 yavuze ko itsinda ry’abajura ryinjiye mu nzu ye ku wa kabiri ari ku mukino ikipe ye ya Chelsea yatsinzemo Zenit muri Champions League, maze batwara aka gasanduku karimo imidali ye yatwaye muri Champions League, Super Cup, n’umudari wa Euro 2020.

James yasangije abantu amashusho menshi ya CCTV y’ubujura butangaje bwamukorewe, yerekana abantu bane bari kugenda mu rugo rwe kandi bamurika mu nzu.

Videwo imwe yerekanye itsinda ry’abantu 4 bagerageza gukingura amarembo y’urugo rwe y’umuriro banateruye isanduku irimo iyi midari ye bayijyana mu muhanda.

Myugariro wa Chelsea yasangije abafana aya mashusho yo hanze y’urugo rwe mu rwego rwo kubasaba kumufasha "kumenya aba bajura no kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

Yongeyeho ati: "Ndizera ko twese hamwe dushobora gufata abo bantu no gutanga ubutabera aho bugomba."

James yemeje mu magambo ye kuri Instagram icyo gihe ko atari mu rugo kandi ko ubu "afite umutekano kandi ameze neza".

Yavuze ko yababajwe cyane n’ubujura bw’imidari ye, ariko yongeraho ati: "Iyi midari yatsindiwe mpagarariye Chelsea n’Ubwongereza -icyubahiro gutwarwa na rimwe naba mfite imidari cyangwa ntayifite."

"Nubwo bimeze bityo ariko, ndasaba abafana banjye muri Chelsea n’Ubwongereza kumfasha kumenya no gufungisha abo bantu bafite ubwenge buke, batazigera basinzira neza,kuko ibimenyetso bibashinja bihari.

"Abapolisi, abajyanama banjye na Chelsea FC (n’abandi benshi) bose bari inyuma yanjye kuko dukataje mu kumenya aba bajura abo aribo.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa