skol
fortebet

Rwatubyaye Abdul yasubiye muri Rayon Sports yakoreyemo amateka

Yanditswe: Tuesday 09, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Rwatubyaye Abdul, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo gutandukana n’Ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia yari amazemo umwaka urengaho.
Rwatubyaye Abdul wakinaga mu ikipe ya FC Shkupi yo muri shampiyona ya Macedonia yagezemo muri Mutarama umwaka ushize,yagize imvune ikomeye yatumye atarangiza amasezerano y’umwaka n’amezi atandatu yari yasinye neza.
Uyu musore w’imyaka 25 yakiniye Rayon Sports hagati ya 2016 na 201, mbere yo kwerekeza (...)

Sponsored Ad

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Rwatubyaye Abdul, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo gutandukana n’Ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia yari amazemo umwaka urengaho.

Rwatubyaye Abdul wakinaga mu ikipe ya FC Shkupi yo muri shampiyona ya Macedonia yagezemo muri Mutarama umwaka ushize,yagize imvune ikomeye yatumye atarangiza amasezerano y’umwaka n’amezi atandatu yari yasinye neza.

Uyu musore w’imyaka 25 yakiniye Rayon Sports hagati ya 2016 na 201, mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Agarutse muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru nyuma y’igihe yaravunitse, kuko amaze amezi arenga atandatu adakina kubera imvune yagize ku gatsintsino ko ku kirenge cye cy’ibumoso.

Byavugwaga ko ashobora kwerekeza muri AS Kigali kuko ariyo kipe yari amaze iminsi akoramo imyitozo, gusa ku rundi ruhande, Rayon Sports yongeye kumwisubiza, asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu cyumweru gishize yari yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, abajijwe niba bishoboka ko uyu mwaka yakina mu Rwanda, avuga ko bishoboka mu rwego rwo gushaka gusubira mu bihe bye byiza.

Ati "Ntabwo ari ikipe ibonetse yose wenda najyamo, birasaba ko ari ikipe ifite intego, ikina amarushanwa mpuzamahanga."

Mu gihe cy’umwaka n’igice uyu musore yamaze muri FK Shkupi, yakinnye imikino 33 atsinda ibitego bine, atanga n’imipira itatu yavuyemo ibitego.

Rwatubyaye yakiniye Rayon Sports ayifasha kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup ndetse akanayihesha shampiyona 2.

Rwatubyaye yavuye mu Rwanda asinyishijwe na Sporting Kansas City muri Gashyantare 2019 ariko iyi kipe yaje kumutanga mu ikipe ya Colorado Rapids na yo ikina mu cyiciro cya mbere muri USA, imugurana umukinnyi wo hagati witwa Benny Feilhaber wigeze kuyikinira mbere muri 2013-2017.

Rwatubyaye yakuriye mu bakinnyi b’ingimbi (academy) ba APR FC aho yavuyemo yerekeza muri APR FC ayigiriramo ibihe byiza mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports yavuyemo mu mwaka wa 2019 yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa