skol
fortebet

Umutoza wa Chelsea yakoreye agashya abakinnyi be

Yanditswe: Saturday 28, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Graham Potter yatunguye abakinnyi be badafite umukino muri iyi weekend abajyana mu kigo cya gisirikare mu rwego rwo kubigisha isomo ryo gukorera hamwe nk’ikipe.
Bwana Potter yafashe abakinnyi be biganjemo abashya ngo bajye guhura n’abasirikare ba nyabo mu rwego rwo kurushaho gukomeza urwambariro.
Ibi kandi ngo yabikoze mu rwego rwo kumenyereza abakinnyi bashya mu ikipe cyane ko bafite urugamba rwo gushaka uko baza mu myanya 4 ya mbere.
Ikipe yose yagiye gusura ikigo cya gisirikare (...)

Sponsored Ad

Umutoza Graham Potter yatunguye abakinnyi be badafite umukino muri iyi weekend abajyana mu kigo cya gisirikare mu rwego rwo kubigisha isomo ryo gukorera hamwe nk’ikipe.

Bwana Potter yafashe abakinnyi be biganjemo abashya ngo bajye guhura n’abasirikare ba nyabo mu rwego rwo kurushaho gukomeza urwambariro.

Ibi kandi ngo yabikoze mu rwego rwo kumenyereza abakinnyi bashya mu ikipe cyane ko bafite urugamba rwo gushaka uko baza mu myanya 4 ya mbere.

Ikipe yose yagiye gusura ikigo cya gisirikare kiri hafi y’Umujyi wa Liss muri Hampshire kuwa Kabiri ushize.

Ikigo cya gisirikare cya Bordon and Longmoor kiri muri ako gace kandi gifite amateka akomeye ku rugamba.

Muri iki kigo,umutoza Potter yakoresheje ubunararibonye mu rwego rwo kuzamura imitekerereze y’abakinnyi be aho ngo bakoze imyitozo itandukanye yo mu mutwe ibafasha gutekerereza hamwe no gukorera hamwe.

Chelsea yamaze gusezererwa muri FA Cup uyu mwaka,yakoresheje ikiruhuko akora ku buzima bwo mu mutwe bw’ikipe ye n’imyitozo y’umubiri.

Bivugwa ko hari indi gahunda yihariye afite mu cyumweru gitaha ariko ntabwo yigeze itangazwa.

Iyi kipe yaguze abakinnyi bashya 6 muri uku kwezi ku kayabo ka miliyoni 189.5 z’amapawundi,harimo na miliyoni zisaga 10 zatanzwe ku ntizanyo Joao Felix.

Chelsea yatsinze imikino ibiri gusa muri 10 iheruka gukina mu marushanwa yose kandi ubu iri ku mwanya wa 6 muri Premier League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa