skol
fortebet

Volleyball:U Rwanda rwatangiye igikombe cy’Afurika rutsinda Maroc

Yanditswe: Monday 13, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball mu bagore yatangiye igikombe cya Afurika itsinda Morocco amaseti 3-1 mu mukino waranzwe n’ubuhanga bw’abakobwa bo muri Brazil bitabajwe n’u Rwanda.

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo hatangiye imikino y’igikombe cya Afurika mu bagore,aho ikipe y’u rwanda yitwaye neza itsinda Maroc yaherukaga guhemukira u Rwanda mu bagabo.

Iyi mikino izabera muri Kigali Arena,aho U Rwanda rwisanze mu itsinda A kumwe na Senegal, Morocco na Nigeria.

Iseti ya mbere u Rwanda rwayirangije rutsinze amanota 25-19.Iseti ya kabiri yarangiye u Rwanda ruyitsinze ku manota 25-18.

Mu iseti ya 3, amakipe yombi yahatanye cyane bigera ubwo anganya amanota 24-24 byatumye bagenda bimura imibare yo gutsindiraho,Maroc itsinda ku manota 34-32.

Ibi byahaye umukoro u Rwanda,rukina seti ya 4 rwariye karungu ndetse ruza kuyitsinda ku manota 25-22 ndetse biruhesha guhorera ikipe y’abagabo yananiwe kugera muri 1/2 ihemukiwe na Maroc yayitsinze amaseti 3-0.

Umutoza w’u Rwanda, Paulo ukomoka muri Brazil, akabayarafashije u Rwanda kubona abakobwa bane bahawe ubwenegihugu baturutse muri Brazil bafite impano idasanzwe

Abo ni; Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taina, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bose bakaba bari babanje mu kibuga biyongereyeho Uwamahoro Beatrice na Mukandayisenga Benitha.

Aba banya Brazil bagaragaje ko bari ku rwego rwo hejuru kuko aribo bafashije u Rwanda kuva mu nzara za Maroc ndetse bashimangira ko u Rwanda rukeneye abanyamahanga mu rwego rwo kuzamura imikinire yarwo.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu munsi wa mbere, umukino wo mu Itsinda B wari uryoheye ijisho wahuje Cameroun ifite igikombe giheruka na Kenya imaze kwegukana kenshi iri rushanwa ry’abagore. Cameroun yatsinze amaseti 3-0 (25-20, 25-21 na 25-19).

Nigeria yatsinze Sénégal amaseti 3-0 (25-16, 25-18, 25-22) mu Itsinda A mu gihe u Burundi bwatsinzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 (18-25, 15-25, 13-25) mu Itsinda B.

Ejo u Rwanda ruzakina na Nigeria saa Sita,mu gihe Morocco izakina na Senegal.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa