skol
fortebet

Biravugwa: APR FC yaciwe miliyari ku mukinnyi mwiza yifuza muri Tanzania

Yanditswe: Monday 15, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC biravugwa ko yakunze kizigenza Stéphane Aziz Ki ukinira Young Africans ndetse igerageza no kubaza igiciro cye gusa icibwa akayabo k’amadolari.

Sponsored Ad

Bivugwa ko Young Africans yasubije APR FC iyoboye shampiyona y’u Rwanda, ko kubona uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko byayisaba kwishyura miliyoni 1 y’amadolari angana na miliyari irenga y’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyamakuru Micky Jr usanzwe amenyerewe mu nkuru zo ku isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi niwe watangaje ko ikipe ya APR FC yifuza kugura uyu munya Burkina Faso ukina muri Young Africans yo muri Tanzania.

Uyu yavuze ko mu cyumweru gishize, ngo ikipe ya APR FC yagerageje gukomanga muri Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania ibaza icyo byasaba kugira ngo ibe yakwibikaho Umunya-Burkina Faso Stéphane Aziz Ki ukina asatira, bayibwira ko nta kindi uretse kwishyura miliyoni y’amadolari arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu musore yageze muri Young Africans mu mpeshyi ya 2022 avuye muri ASEC Mimosas yo muri Cote d’Ivoire ubwo yari ahasoje amasezerano.

Icyo gihe aza, byavuzwe ko amasezerano ye arimo ko azajya ahembwa ibihumbi 10 by’amadolari ku kwezi.

Amasezerano ye azarangira mu mpeshyi ya 2024, byatuma yigurisha ku buryo amakipe yamubona byoroshye.

Ibi ariko ntabwo bifite amahirwe menshi kuko amakuru ava mu gihugu cya Tanzania avuga ko Stéphane Aziz Ki yamaze kumvikana n’ikipe ya Young Africans ko agomba kuzongera amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe azamugeza mu mpeshyi ya 2026 ayikinira, bivuze ko ari yo mpamvu APR FC yaba yarasubijwe iki giciro.

Buri wese ukurikirana umupira muri aka karere yakwemera adashidikanya ko Stéphane Aziz Ki ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bakina mu makipe atandukanye akagize.

Nubwo Young Africans yasezerewe na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo muri CAF Champions League muri ¼,uyu musore yarigaragaje cyane mu mikino yombi, aho mu wo kwishyura yatsinze igitego ariko abasifuzi bemeza ko umupira utarenze umurongo,nyamara warenze.


Biravugwa ko APR FC yifuza Ki Aziz wigaruriye abanya Tanzania

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa