skol
fortebet

Dani Alves yasohotse muri gereza nyuma yo gutanga akayabo nk’ingwate

Yanditswe: Tuesday 26, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwo muri Esipanye rwavuze ko umukinnyi w’icyamamare, Dani Alves yatanze ingwate y’amayero angana na miliyoni kugira ngo arekurwe muri gereza mu gihe yajuririye icyaha cyo gufata ku ngufu.

Sponsored Ad

Mu kwezi gushize,Dani Alves yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu umugore mu kabyiniro nijoro mu Kuboza 2022, akatirwa igifungo cy’imyaka ine nigice.

Alves yaburanye ahakana icyaha,ati: "Ntabwo ndi umuntu umeze gutyo."

Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko amaze amezi 14 muri gereza ya Brians II iherereye mu minota 45 uvuye i Barcelona.

​​Yafunzwe by’agateganyo n’abashinzwe iperereza bamukurikiranyeho ibyaha byo gufata ku ngufu.

Yabujijwe kuva muri Espagne kandi ntiyemerewe kwegera cyangwa kuvugana n’uwahohotewe.

Alves yategetswe kwishyura uwahohotewe amayero 150.000 (£128,000).

Amasezerano y’ingwate avuga ko, Alves asabwa kwitaba urukiko buri wa gatanu,n’ikindi gihe cyose abitegetswe. Arasabwa kandi gutanga nimero ya terefone kugirango abasheguhamagarwa no gukurikiranwa aho aherereye.

Daily Mail ivuga ko yatanze kandi pasiporo ye ya Espagne na Brezil, kugira ngo atazatoroka ubutabera.

Ku wa gatanu, abashinjacyaha basabye urukiko kongera gusuzuma iki cyemezo bavuga ko Alves ashobora guhunga nyuma yo guhamwa n’icyaha. Bashakaga ko Alves akomeza gufungwa mu gihe bagitegereje ubujurire bwe.

Abashinjacyaha bibukije kandi urukiko ko Brazil idafunga abenegihugu bayo igihe bakatiwe mu bindi bihugu.

Alves yatwaye ibikombe byinshi mu makipe arimo Barcelona kandi afasha Brazil gutwara Copa Amerika ebyiri ndetse n’umudari wa zahabu mu mikino Olempike.

Yakinnye mu gikombe cye cya gatatu cy’isi, igikombe cyonyine ataratwara, mu 2022.

Yakiniye Barcelona kuva 2008-16, ayifasha gutwara ibikombe bitatu bya Champions League na shampiyona esheshatu zo muri Espagne.

Hari amakuru adafitiwe gihamya avuga ko umukinnyi Memphis Depay bakinannye muri FC Barcelona ariwe wishyuriye Alves iriya miliyoni y’amayero ngo asohoke muri gereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa