skol
fortebet

Ese koko abakinnyi b’ikipe ya Gicumbi bitahiye n’igice cya shampiyona kitarangiye?

Yanditswe: Monday 12, Dec 2016

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu kuwa mbere tariki ya 12 Ukuboza 2016, nibwo amakuru yakwirakwiye ko abakinnyi b’ikipe ya Gicumbi baba bavuye aho baba bakitahira mu ngo zabo bitewe n’ibibazo by’ibirarane by’imishahara yabo, ariko ibi ubuyobozi bwa Gicumbi burabyamaganira kure.
Gicumbi FC yafashwaga n’akarere ka Gicumbi ariko uyu mwaka gasa na kayirekuye kuko kavuze ko kazatanga miliyoni 20 gusa ku mafaranga Gicumbi izakoresha uyu mwaka, amafaranga make cyane atanabatunga n’amaze na 4 bitewe nibyo ikipe (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu kuwa mbere tariki ya 12 Ukuboza 2016, nibwo amakuru yakwirakwiye ko abakinnyi b’ikipe ya Gicumbi baba bavuye aho baba bakitahira mu ngo zabo bitewe n’ibibazo by’ibirarane by’imishahara yabo, ariko ibi ubuyobozi bwa Gicumbi burabyamaganira kure.

Gicumbi FC yafashwaga n’akarere ka Gicumbi ariko uyu mwaka gasa na kayirekuye kuko kavuze ko kazatanga miliyoni 20 gusa ku mafaranga Gicumbi izakoresha uyu mwaka, amafaranga make cyane atanabatunga n’amaze na 4 bitewe nibyo ikipe ikenera kugira ngo ibeho, ibyo bibazo rero nibyo biri gutuma abakinnyi bafata icyemezo ibyo gukina bakabivamo kuko babona nta nyungu bari kubikuramo.

Umunyamabanga mukuru wa Gicumbi FC, Bwana Dusingizimana Antoine yatangarije Umuryango.rw ko ayo makuru atariyo ko ahubwo abakinnyi bameze neza kdi banakoze imyitozo

Yagize ati"Ko ntabyo nzi se, bose biriwe mu myitozo, ntabwo aribyo abakinnyi bose bafite morale n’ubwo umusaruro atari mwiza biriwe mu myitozo."

"sinahakana ko tutabafitiye amafaranga, gusa ukwezi tubafitiye n’uku kurangiye kandi nako bitarenze 15 z’uku twizeye ko bizaba byakemutse"

Kuva Gicumbi yazamuka mu kiciro cya mbere nibwo itangiye shampiyona nabi, ubundi byagezaga muri iyi minsi iri nko mu makipe 5 ya mbere ariko aho iri ubu hatagize igikorwa ishobora no kurwana no kutamanuka mu cya kabiri dore ko nyuma y’umunsi wa 8 iri ku mwanya wa 14 mu makipe 16 n’amanota 4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa