skol
fortebet

Etincelles FC yihanije Rayon Sports biyongerera amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere

Yanditswe: Thursday 04, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ibitego bitatu byo mu minota irindwi gusa, byafashije Etincelles FC gutsinda Rayon Sports 3-1 mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.

Sponsored Ad

Ikipe ya Etincelles FC yateguye cyane uyu mukino n’umutoza wayo Bizumuremyi Radjab yemeza ko bagomba kuwutsinda kugira ngo bizere kuguma mu cyiciro cya mbere.

Iminota 45 ibanza y’umukino,yarangiye Rayon Sports inganya na Etincelles FC ubusa ku busa.

Iyi kipe yo mu karere ka Rubavu yazanye imbaraga zidasanzwe mu gice cya kabiri byatumye ku munota wa 47,Bendeka atera umutwe, umupira ukubita umutambiko ujya hanze.

Ku munota wa 52,Gedeon Bendeka yafunguye amazamu ku ruhande rwa Etincelles FC, nyuma yo gucenga Mugisha Francois, ahita aroba Umunyezamu Khadime Ndiaye.

Ntibyatinze kuko ku munota wa 54,Gedeon Bendeka yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wasubijwe inyuma na Bugingo Hakim ari mu ruhande, asiga Ngendahimana Eric, yinjira mu rubuga rw’amahina, aroba Umunyezamu Ndiaye.

Ku munota wa 58,Jordan Nzau yatsinze igitego cya gatatu cya Etincelles FC n’umutwe,ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Rayon Sports yabonye igitego cy’impozamarira ku munota wa 84 ubwo Kapiteni wayo Muhire Kevin, yinjiranaga umupira mu ruhande ibumoso, awuhindura mu rubuga rw’amahina usanga Charles Bbaale awuboneza mu izamu.

Umukino warangiye Eincelles FC itsinze ibitego 3-1.

Ni ubwa mbere Etincelles itsindiye i Kigali kuva tariki 23/1/2022 batsinda 2-0 Gasogi United.

Ni ubwa mbere muri shampiyona 2023/24 Rayon Sports itsinzwe ibitego nibura 3 mu mukino umwe.

Marines niyo iheruka gutsinda Rayon Sports ibitego 3-0 badakozemo, tariki ya 23/1/2022

Ikipe y’i Rubavu igize amanota 29 ku mwanya wa 12, irusha atanu Bugesera FC ya 15 nubwo iyi yo mu Burasirazuba izakina na Marines FC ku wa Gatanu.

Ni ubwa mbere Rayon Sports yinjijwe ibitego byinshi (bitatu) muri uyu mwaka w’imikino, ndetse igumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 48, irushwa 11 na APR FC ya mbere.

Ikipe y’Ingabo yari gukina na AS Kigali ku wa Gatanu, ariko uwo mukino wasubitswe kubera urupfu rwa Adel Zrane wari Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC.

Mu wundi mukino wabaye, Mukura VS yagize amanota 42 ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindira Muhazi United i Ngoma ibitego 3-0.

Uko bihagaze ku rutonde:

1. APR FC 59 Pts (-1)
2. Rayon Sports 48 Pts
3. Musanze FC 47 Pts
.
.
11. Gorilla 29 Pts
12. Etincelles 29 Pts
13. Marines 28 Pts (-1)
14. Sunrise FC 26 Pts
15. Bugesera FC 24 Pts (-1)
16. Etoile de l’Est 22 Pts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa