skol
fortebet

Hadji yijeje ko ikibazo cy’amikoro ku makipe yo mu Rwanda kigiye kuba amateka

Yanditswe: Friday 22, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Hadji Yussuf Mudaheranwa, yavuze ko inkunga isanzwe igenerwa amakipe umwaka utaha iziyongera ugereranyije n’iyo abona muri uyu mwaka.

Sponsored Ad

Ibi Hadji yabitangarije RBA aho yemeje ko ibibazo by’amikoro birangwa mu makipe bizeye ko bizakemuka burundu kuko abaterankunga bashya ba Shampiyona biteguye gutanga akubye kane ayatangwaga.

Hadji Yussuf Mudaheranwa, yavuze ko hari byinshi byo kwishimira byakozwe muri uyu mwaka harimo kuba amakipe yarabonye inkunga iturutse mu bafatanyabikorwa ndetse agiye guhabwa indi.

Ati: "Mbere buri kipe yabonaga amafaranga ageze kuri miliyoni icyenda ku mwaka.Ubu hari amafaranga tubona avuye muri Startimes,RBA,Gorilla Games n’aya Primus nk’umuterankunga,ikindi gice kigiye kuza.

Uyu mwaka buri kipe izabona nibura miliyoni zirenga 20 FRW.Kandi twizeye ko umwaka utaha aziyongera."

Uyu muyobozi yahumurije amakipe amerewe nabi ko mu minsi 15 araba yabonye andi mafaranga ava mu baterankunga.

Hari amakuru aheruka kuvugwa ko hazaba impinduka zishingiye ku bukungu, hitawe ku makipe nka APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC.

Uyu mushinga urateganya ko abaterankunga ba Rayon Sports na Kiyovu Sports bazongera amafaranga bageneraga aya makipe ku buryo biteganyijwe ko uruganda rwenga ibinyobwa rwa SKOL ruzazamura amafaranga rusanzwe rugenera Gikundiro akava kuri miliyoni 200 Frw akazagera kuri miliyoni 600 Frw ku mwaka, ndetse n’Umujyi wa Kigali wari usanzwe ugenera Kiyovu Sports miliyoni 150 Frw akazamurwa akagera kuri miliyoni 500 Frw.

Hari kandi abaterankunga bashya bitezwe kuri aya makipe yombi, aho Rayon Sports iri mu biganiro n’umuterankunga bivugwa ko azagenera iyi kipe miliyoni 500 Frw.

Hari kandi imwe muri sosiyete y’itumanaho ikorera mu gihugu itaramenyekana kugeza ubu ishobora kuzatera Kiyovu Sports inkunga ingana na miliyoni 500 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa