skol
fortebet

Kayiranga wakiniye Rayon Sports akanayitoza yahishuye uko MRND yigeze guhagarika umukino ibita Abatutsi b’i Nyanza

Yanditswe: Wednesday 10, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Kayiranga Baptista wari umukinnyi wa Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo,yavuze byinshi ku ivangura ryariho icyo gihe n’ibikorwa bibi byakozwe n’interahamwe.

Sponsored Ad

Kayiranga yifatanyije na Rayon Sports ku wa Kabiri, tariki ya 9 Mata 2024, ubwo iyi kipe yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, aho we ku giti cye yanunamiraga bagenzi be bahoze bakinana bakaza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’iki gikorwa, Kayiranga Baptiste yavuze ko nubwo iby’amoko n’ivangura byaje mu Rwanda hambere, muri Rayon Sports bari babanye nk’abavandimwe nubwo Leta mbi yariho yabahozaga ku nkeke babashinja kuba inyenzi.

Ati “Twari tumaranye iminsi twarabaye nk’abavandimwe. Abakinnyi bakuru baricaraga bakaganira bakavugana n’umutoza ku buryo ikipe yabona umusaruro aho buri umwe yabaga yishimye nta n’umutima mubi.”

Yakomeje agira ati "Muri stade ntabwo mbere byagaragaraga ariko byose byatangiye mu 1993 ubwo ibintu by’amashyaka byari bije. Twigeze gukina na Etincelles turayitsinda , ariko kuko muri Stade harimo abantu ba MRND umukino barawuhagarika bavuga ko ugomba gusubirwamo ariko na bwo turongera turabatsinda babona kwemera”.

“Urebye mu kibuga hagati ntabwo abakinnyi bagaragazaga iryo vangura kuko uko biri kose nari kuba narabibonye gusa nk’uwo mukino ubwo bawuhagarikaga, interahamwe zagiye mu kibuga ziza zivuga amagambo mabi ngo Abatutsi b’i Nyanza, ibintu nk’ibyo.”

Rayon Sports ni imwe mu makipe yabuze abakinnyi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abarimo Kalisa Innocent, Kayombya Charles, Munyurangabo Longin, Buregeya Anastase (Masaka) Hatangimana Abba, Kamali François, Mugwaneza Wellars, Murekezi Raphaël (Fatikaramu) na Gakwaya Théodate bishwe bazira uko Imana yabaremye.

Kayiranga wakinanaga na bo akaza kurokoka ahungiye i Muhanga mbere yo kujyana n’uwari Perezida w’iyi kipe mu Burundi, yavuze ko yamenye ko bagenzi be bishwe ubwo yari agarutse mu Rwanda mu mwaka w’1995.

Ati “Amakuru menshi y’abapfuye (muri Jenoside yakorewe Abatutsi) nayamenye nko mu 1995 ngarutse mu Rwanda kuko njye nagize amahirwe yo kuva mu Rwanda muri Gicurasi 1994, njya mu Burundi”.

“Byarambabaje bituma nanjye numva ko Imana yamfashije nkarokoka kuko nka Misiri na Munyurangabo Longin bose twabanaga mu nzu, ariko nza kumva nyuma ko bishwe”.

Kayiranga yageze muri Rayon Sports afite imyaka 19 mu 1988 aho yayifashije gutwara ibikombe binyuranye. Yabaye umwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho ubwo yatozwaga na Raoul Jean Pierre Shungu hagati ya 1989 na 1996 ndetse no hagati 1999 na 2002.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa