skol
fortebet

Myugariro Cancelo yibasiye bikomeye umutoza Pep Guardiola wamukuye muri City

Yanditswe: Monday 25, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Joao Cancelo yibasiye umutoza Pep Guardiola avuga ko yavuze "ibinyoma" ku byerekeye gusohoka kwe mu mujyi wa Manchester City.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Portugal, ufite imyaka 29, yatijwe muri Barcelona nyuma yo kumara igice cya kabiri cy’umwaka w’imikino ushize ku ntizanyo muri Bayern Munich nyuma yo kutumvikana n’umutoza wa City.

Ikipe ya Barca yizeye ko izasinyisha burundu uyu mukinnyi muri iyi mpeshyi,nubwo The Sun igaragaza ko Arsenal nayo yiteguye kumusinyisha.

Amakuru aravuga ko Guardiola yarakajwe cyane n’uko Cancelo yitwaye nabi kubera ko yabuze umwanya muri City yatwaye ibikombe bitatu mu mwaka w’imikino ushize.

Aba bombi barashywanye nyuma y’uko umutoza Pep Guardiola ahisemo gukoresha Nathan Ake na Rico Lewis mbere ya Cancelo muri iyi kipe.

Ariko Cancelo yagize ati: “Havuzwe ibinyoma. Ntabwo nigeze mbera umukinnyi mubi bagenzi banjye kandi ushobora kubaza Ake cyangwa Rico.

Ntabwo nigeze niyumvamo ubukuru cyangwa ubuhanga kubarusha.

Man City ntiyigeze inshimira cyane igihe yavugaga ibyo,kuko nari umukinnyi w’ingirakamaro cyane mu myaka itatu nahamaze .

Ntabwo nigeze ntsindwa mu kazi kanjye muri iyi kipe kandi buri gihe natangaga byose - Ndibuka igihe naterwaga n’abajura bakanyiba,bukeye nkinira muri Emirates na Arsenal.

Ibi ni ibintu utakwibagirwa. Nasize umugore wanjye n’umukobwa wanjye bonyine mu rugo,bafite ubwoba. Abantu bazibuka ibi gusa kuko Bwana Guardiola afite imbaraga nyinshi kundusha iyo avuze ikintu, kandi nahisemo guceceka.

Nahisemo kuvugisha ukuri.”

Aganira n’ikinyamakuru cyo muri Portugal A Bola, Cancelo ashimangira ko yafashe umwanzuro mwiza wo kugenda - nubwo yabuze mu ikipe yatwaye ibikombe bitatu mu mwaka umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa