skol
fortebet

Nyuma yo guhagarika umutoza wa AS Kigali y’abogore, iya bagabo nayo yahagaritse umukinnyi

Yanditswe: Thursday 05, Jan 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kane tariki ya 5 Mutarama 2016, Tuyesenge Pekeyake uzwi nka Pekinho, wakiniraga ikipe ya AS Kigali yamaze guhagarikwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe kugeza igihe kitazwi bitewe n’ikinyabupfura gike.
Tukimara kumenya aya makuru twashatse kuvugana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ariko ntibyadukundira kuko butabonekaga ku mugorongo wa telefoni.
Gusa amakuru Umuryango.rw ukesha umwe mu bakinnyi b’iyi kipe utashatse ko amazina ajya ahagaragara. Yavuze ko Pekinho yahagaritswe bitewe n’imyitwarire mibi (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kane tariki ya 5 Mutarama 2016, Tuyesenge Pekeyake uzwi nka Pekinho, wakiniraga ikipe ya AS Kigali yamaze guhagarikwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe kugeza igihe kitazwi bitewe n’ikinyabupfura gike.

Tukimara kumenya aya makuru twashatse kuvugana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ariko ntibyadukundira kuko butabonekaga ku mugorongo wa telefoni.

Gusa amakuru Umuryango.rw ukesha umwe mu bakinnyi b’iyi kipe utashatse ko amazina ajya ahagaragara. Yavuze ko Pekinho yahagaritswe bitewe n’imyitwarire mibi yagaragaje igihe iyi kipe yari yitabiriye imikino ihuza amakipe y’imijyi y’Afurika y’Iburasirazuba yabereye muri Kenya mu mpera z’umwaka ushize wa 2016.

Tuyisenge Pekeake Pekinho wambaye nimero 17.

Yagize ati "nibyo yahagaritswe kubera imyitwarire mibi, ahanini ni imyitwarire yamuranze igihe twari muri Kenya, niko nanjye numva ngo nibyo yazize. "

N’ubwo uyu mukinnyi avuga ibi, hari n’andi makuru avuga y’uko na mbere y’uko iyi kipe yerekeza muri Kenya ikinyabupfura cy’uyu musore cyacyemangwaga.

AS Kigali y’abagabo itangaje ibi byo guhagarika Tuyisenge Pekeyake mu gihe AS Kigali y’abogore nayo kuri uyu wa kane yatangaje ihagarikwa ry’umutoza wayo Nyinawumuntu Grace, nawe bitewe n’ikibazo cy’imyitwarire mibi iri muri iyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa