skol
fortebet

Rayon Sports irashaka gusinyisha rutahizamu ukomeye mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 21, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Biravugwa ko ikipe ya Rayon Sports ihanze amaso rutahizamu w’Umunya-Nigeria ukinira Bugesera FC, Ani Elijah,uyoboye abandi mu Rwanda

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wasinye amasezerano y’imyaka 2 muri Bugesera FC mu mpeshyi ya 2023,yahishuye ko yifuza kwerekeza mu ikipe ikomeye kurusha iyo arimo uyu munsi.

Ubwo yari amaze guhembwa nk’umukinnyi watsinze igitego cyiza kurusha ibindi muri Gashyantare mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Werurwe,Elijah yaciye amarenga ko bishoboka ko yatandukana na Bugesera FC.

Ati "Urabizi mu mupira w’amaguru ugerageza kuba watera imbere, ugerageza kuba waba uri mu mwanya mwiza ariko byose bijyana n’ibiganiro ndetse no kumvikana, nta kubeshye nitubona ikipe nziza tuzayirebaho."

Rayon Sports izagorwa no kubona uyu mukinnyi kuko agifitiye amasezerano y’umwaka ikipe ya Bugesera FC.

Kugeza ubu Ani Elijah ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi aho nyuma y’umunsi wa 24 amaze gutsinda ibitego 13 akurikiwe na Victor Mbaoma wa APR FC ufite 12.

Mu yandi makuru avugwa nuko APR FC ishaka Abarundi babiri barimo Henry Msanga wa Flambeau du Centre na Elie Eldinho Mkono wa Bumamuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa