skol
fortebet

Robinho wamenyekanye muri Real Madrid agiye kumara imyaka icyenda muri gereza

Yanditswe: Thursday 21, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rukuru rwo muri Brazil rwemeje ko Robinho wahoze akina umupira w’amaguru, agomba kurangiza imyaka icyenda afunzwe kubera icyaha cyo gufata ku ngufu yakoreye mu Butaliyani mu 2017.

Sponsored Ad

Muri 2017,Robinho yakatiwe igifungo cy’imyaka icyenda mu Butaliyani kubera uruhare yagize mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe nk’itsinda mu 2013,ubwo yakiniraga AC Milan.

Kubera politiki ya Brazil ku benegihugu bayo, Ubutaliyani bwasabye ko yafungirwa iwabo muri Brazil.

Kuri uyu wa gatatu, Urukiko rwisumbuye rwa Brazil rwafashe icyemezo ku majwi 9-2 y’abatoye mu kwemeza icyemezo cy’urukiko rw’Ubutaliyani.

Robinho w’imyaka 40, ufite uburenganzira bwo kujuririra Urukiko rw’Ikirenga rwa Brazil, ahakana ibyo aregwa, ashimangira ko gukorana imibonano mpuzabitsina n’umurega bahuriye mu kabari i Milan byari byumvikanyweho.

Yashyikirije pasiporo ye abategetsi ba Brazil, ubu akaba atuye i Santos, hafi ya Sao Paulo.

Mu iburanisha ryo ku wa gatatu, uwunganira Robinho, Jose Eduardo Alckmin, yabwiye urukiko ko umukiriya we yasabye ko urubanza rusubirwamo muri Brazil.

Umucamanza wa mbere watoye, Francisco Falco, yemeje ko igihano cya Robinho kigomba gukorerwa muri Brazil, ashimangira ko uyu wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru agomba guhura n’ingaruka z’ibyo yakoze.

Nkuko Goal ibitangaza,Robinho ngo aherutse kuvuga ko igifungo cy’imyaka icyenda yahawe, ari ingaruka z’irondaruhu mu Butaliyani.

Robinho w’imyaka 40, yamenyekanye cyane mu Bwongereza nyuma yo kugurwa miliyoni 32.5 z’ama pound na Man City mu 2008, ku munsi iyi kipe yaguzwe na kompanyi iyoborwa n’igikomangoma cya Abu Dhabi, Sheikh Mansour.

Robinho yakiniye Real Madrid, Manchester City, AC Milan na Santos y’iwabo muri Brazil.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa