skol
fortebet

Rusheshangoga yatumye umutoza we Jimmy Mulisa ananirwa guhisha amarangamutima ye

Yanditswe: Sunday 11, Dec 2016

Sponsored Ad

Rusheshangoga Michel, nyuma y’igitego yatsinze Sunrise ku munota wa nyuma, ndetse bitewe naho agitsindiye n’uburyo yagitsinzemo, cyahagurukije abafana bose bari muri stade, kikaba cyahesheje intsinzi APR FC 2-1 cya Sunrise
Mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa yavuze ko aricyo gitego cyiza gitsinzwe kuva shampiyona yatangira.
Ku munota ya nyuma w’ umukino ubwo abafana bari batangiye kwibwira ko umukino agiye kurangira amakipe yombi angana 1-1 nibwo Michel Rushengonga (...)

Sponsored Ad

Rusheshangoga Michel, nyuma y’igitego yatsinze Sunrise ku munota wa nyuma, ndetse bitewe naho agitsindiye n’uburyo yagitsinzemo, cyahagurukije abafana bose bari muri stade, kikaba cyahesheje intsinzi APR FC 2-1 cya Sunrise

Mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa yavuze ko aricyo gitego cyiza gitsinzwe kuva shampiyona yatangira.

Ku munota ya nyuma w’ umukino ubwo abafana bari batangiye kwibwira ko umukino agiye kurangira amakipe yombi angana 1-1 nibwo Michel Rushengonga yatsinze iki gitego bituma APR ihita itahana itsinzi.

Jimmy Mulisa abasabwe kugira icyo yavuga kuri iki gitego yavuze ko ari igitego cyiza muri iyi shampiyona kandi ko yagitsinze akurikije imyitozo ahabwa.

Yagize ati"Cyari igitego cyiza, ngira ngo bambwiye gushaka igitego cyiza navuga ko ari icya mbere kugeza ubu namwe murabibona,...eee ni bintu mpora mbabwira gukora, iyo turangije imyitozo ndabafata gashota mw’izamu n’amashoti ya kure, birashoboka ko ari icyizere yigiriye kandi biramuhira."

Iki gitego cyaje ku munota wa nyuma gitsinzwe na Rusheshangoga Michel, yagitsindiye muri metero 30 na 35 uvuye kw’izamu rya Sunrise, hari nyuma y’uko ba myugariro b’iyi kipe n’ubundi bari bamaze gukiza izamu umupira ugahura na Rusheshangoga maze atera adahagaritse ishoti rikomeye cyane maze umupira uruhukira mu rushundura, kikaba cyaje ari igitego cy’intsinzi ku ruhande rwa APR FC, dore ko amakipe yombi yanganyaga 1-1, maze umukino uba urangiye ari ibitego 2 bya APR FC kuri 1 cya Sunrise.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa