skol
fortebet

Umutoza wa Rayon Sports yahishuye icyo yifuza ku bafana bayo

Yanditswe: Monday 22, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Julien Mette wa Rayon Sports yasabye abafana bayo guherekeza ikipe yabo mu Bugesera ari benshi kuko ngo yifuza kubaha ibyishimo atwara igikombe cy’Amahoro.

Sponsored Ad

Rayon Sports yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza yakiriye kuri Kigali Pele Stadium,irasabwa gutsindira mu Bugesera kugira ngo ibashe kugera ku mukino wa nyuma,yisubize igikombe cy’amahoro yatwaye umwaka ushize.

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa mbere,umutoza Mette yagize ati:“Kuva nagera aha natoje imikino 5 hanze ya Kigali kandi nayitsinze yose. Ndifuza kujyana iyi kipe ku mukino wa nyuma kandi nkegukana igikombe kuko gukora ayo mateka mu ikipe y’abafana ni ingenzi kuri njye. Turabakeneye. Nibaze kuko dufite inshingano zo kubaha ibyishimo.”

Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura uyu mukino wo kwishyura wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro izakina na Bugesera FC kuri uyu wa Kabiri Saa 15h00 kuri Stade y’i Bugesera.

Isaac MITIMA na Hakim BUGINGO bari bafite imvune bakoranye n’abandi.Aba ni bamwe mu bakinnyi babanza mu kibuga iyo bameze neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa