skol
fortebet

Uwari umugore wa Kaka yatunguye benshi kubera icyo yavuze cyabatandukanyije

Yanditswe: Sunday 14, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umugore w’umunyabigwi mu mupira w’amaguru,Kaka yatangaje ko yatandukanye nawe kuko "yari intungane cyane".

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wahoze akinira Brazil na Real Madrid yashakanye n’uyu mukunzi we wo mu bwana,Caroline Celico,mu 2005.

Bamaranye imyaka icumi mbere yo gutandukana muri 2015.

Aba bombi babyaranye abana babiri ariko Caroline ntabwo yari yishimye kuko yatangaje ko yumvaga hari ikintu cyari kibuze.

Ati: "Kaka ntabwo yigeze ampemukira, yangiriye neza, ampa umuryango mwiza, ariko ntabwo nishimye, hari ikintu cyabuze.

"Ikibazo cyari uko yari atunganye cyane kuri njye."

Uyu mugore uzwi muri Brazil yagiye mu rusengero Kaka yasengeragamo rw’aba Evangelist nyuma yo gushyingiranwa nyuma aza kuba umuvugabutumwa ariko abireka mu 2010.

Yatangije umuryango utabara imbabare witwa Horizontal Love, utanga ibiribwa, ibikoresho by’isuku,iby’ ubwubatsi n’uburezi ku miryango itegamiye kuri Leta ya Brazil ifasha abakene.

Caroline w’imyaka 36 yashakanye na Eduardo Scarpa Julião mu 2021 none ubu bombi bategereje umwana wabo wa mbere.

Kaka yongeye kubona urukundo kuri Carolina Dias batangiye gukundana muri 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa