skol
fortebet

Uwayoboye Mukura VS yahishuye ukuntu Perezida Kagame yabafashije kuyizura nyuma ya Jenoside

Yanditswe: Tuesday 09, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Uwigeze kuba Visi Perezida wa Mukura VS, Kabundi Jean de Dieu, yavuze ko iyi Kipe y’i Huye yashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ko impano Perezida Kagame yabahaye yabateye inkunga yo kwiyubaka.

Sponsored Ad

Mu mpera za 1994 ni bwo uwari Perezida wa Mukura VS, Gasarabwe Jean Damascène, yatangiye gushaka abana bashobora gukina kugira ngo yongere gushinga ikipe bityo ntizimire.

Muri bo harimo Jimmy Gatete wari mu kigero cy’imyaka 15, nyuma waje kuvamo rutahizamu ukomeye cyane mu mateka y’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, Kabundi Jean de Dieu wabaye Visi Perezida wa Mukura mu 1995, yavuze ko impano bahawe na Perezida Paul Kagame ari yo yabateye imbaraga zikomeye zo kuzura iyi kipe yari yarazimye.

Ati “Umunsi umwe twari mu myitozo muri Cercle Sportif mu Rugunga, tubona Perezida Kagame aje kutureba, bishoboka ko na we yari aje gukina Tennis. Yaje areba uko abana bakina, aganira na Gasarabwe amusobanurira amateka y’ikipe n’uburyo abakinnyi bose bapfuye, ubu bari kwisuganya.”

“Yatubwiye ko Mukura yayumvaga kera ari ikipe ikomeye kandi ikina neza bityo dukwiye gukora ibishoboka byose tukayizura. Nyuma y’iminsi ibiri, yagarutse atuzaniye imyenda y’abakinnyi, gusa yari ubururu kandi twambara umuhondo n’umukara. Yaratubwiye ngo mube mukoresha ibyo n’ibindi bizaza.”

Nyuma Gasarabwe yongeye guhura na Perezida (Kagame) amubwira ko ubushobozi ari cyo kibazo gikomeye bafite, na we amusezeranya ko azabaha indi mpano.

Kabundi yakomeje avuga ko nubwo iyo mpano yatwaye igihe ariko yaje kubageraho, ahamya ko ari imwe mu cyabateye imbaraga zo kongera gushinga Mukura VS.

Ati "Haciyeho igihe, umunsi umwe turi mu myitozo i Nyamirambo kwa Gaddafi, abasirikare baraza. Ndabyibuka bari bayobowe na Maj Ruhetamacumu maze arambwira ngo akira ubufasha Perezida yemereye Mukura (yari imodoka ya Mini-bus nziza). Twarishimye cyane, byaduteye imbaraga udashobora kumva.”

Uyu mugabo yavuze ko muri rusange, imikino yabaye intwaro nziza mu kongera kunga Abanyarwanda, by’umwihariko umupira w’amaguru kuko ari wo wabashimishaga cyane, dore ko byibura mu gihe bari kuwureba bibagirwagaho ibihe bibi barimo.

Kabundi Jean de Dieu yahishuye kandi ko ari we wasabye Umutoza Kanamugire Aloys kugirira icyizere Jimmy Gatete wari ukiri muto.

Kanamugire ngo yabonaga Gatete ataragira imbaraga zo gukina umukino ukomeye ku myaka ye 15.

Mukura VS yatakaje abari abakinnyi n’abatoza 27 barimo: Gakuba Paul, Ngarambe Faustin, Masabo Laurent, Kayitakire Athanase, Karenzi Pierre Claver, Nsonera Pierre, Ngango Félicien, Ntagorama, Ndakaza Joseph na Kanamugire.

Hari kandi Karabaranga Servillien, Mulindahabi Charles, Mukubu Rucyahana Faustin, Rugema, Karongire, Kente Emmanuel, Kayihura Camile, Sitaki Charles, Rutagengwa Théophile, Musisi Jean Paul, Rudasingwa Justin, Rutegazihiga Martin, Mugirwa Eugène, Rutiyomba Janvier, Rutayisire Emmanuel (Kounde) n’Umunyezamu Thomas.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa