skol
fortebet

Diamond Platinumz yamaze impungenge Zuchu bivugwa ko bakundana

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Diamond Platnumz umaze iminsi avugwa mu rukundo na Zuchu, yagize ikintu amubwira agomba kumumenyaho.

Sponsored Ad

Diamond na Zari bakorana mu nzu imwe ifasha abahanzi izwi nka ’WCB Labale’ iyoborwa na Diamond Platnumz. Kuva batangira gukundana, bagiye bavugwa mu rukundo kenshi ndetse n’ibimenyetso rimwe na rimwe bagenda bakora bigaragaza ko ari iby’abari mu rukundo rugurumana.

Mu magambo Diamond Platnumz aherutse gutangaza, yasaga nk’ushaka kugaragaza ko Zuchu hari igihe ajya atekereza ko Diamond amwima umwanya ngo baganire nk’abakundana, ni bwo yahitaga amumenyesha ikintu kimwe agomba kumumenyaho.

Diamond yagize ati: "Abahanzi baba bakeneye umwanya bakicara bonyine nta kintu bari gikora". Yongeyeho ati: "Ikindi kandi abakunzi bacu baba bagomba kubimenya".

Diamond avuga ko kutamuha umwanya cyane biba bidasobanuye kutamukunda cyangwa se ikindi kintu runaka, ahubwo aba ari gutekereza cyane nk’umuhanzi.

Nubwo ariko bakomeje kugaruka mu majwi ko bari mu rukundo, nyina wa Zuchu yagiye kenshi abitera utwatsi avuga ko atazi ibyo kuba bakundana ahubwo icyo azi ari uko bakorana. Avuga ko mu gihe Diamond ataratanga inkwano, aba adakwiye kugira icyo avuga ko ari umukunzi we.

Diamond avuga ko kudaha Zuchu umwanya atari urwango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa