skol
fortebet

"Baracyari ikipe yanjye nubwo batsinzwe"-Perezida Kagame yakomeje Arsenal

Yanditswe: Thursday 18, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko nubwo ikipe akunda ya Arsenal yasezerewe muri 1/4 cya UEFA Champions League ikiri ikipe akunda, yifuriza amahirwe Bayern yayisezereye ikinjira muri 1/2 cy’irangiza.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yabitangarije ku rubuga rwa X [yahoze ari Twitter] nyuma y’umukino wa 1/4 wo kwishyura wahuje aya makipe yombi ahuriye ku kuba afitanye ubufatanye n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo.

Igitego cya Joshua Kimmichi ku munota wa 63, cyafashije Bayern Munich gutsinda Arsenal 1-0 mu mukino wo kwishyura, ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino ibiri ya 1/4.

Ubwo uyu mukino wari urangiye, Perezida Kagame yagize ati "Nubwo bavuyemo, baracyari ikipe yanjye -#Arsenal. Mwishyuke - #FCBayernM.!!!"

Mu wundi mukino ukomeye wabaye,Real Madrid yasezereye Man City kuri penaliti 4-3,nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wakinwe iminota 120 kuko ubanza nabwo bari banganyije ibitego 3-3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa