skol
fortebet

Ishyaka PSD ryahaye isezerano rikomeye abanyarwanda nyuma yo gutanga abakandida mu matora

Yanditswe: Monday 20, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere, Ishyaka PSD ryashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora urutonde rw’abakandida bashaka kwiyamamariza kuba abadepite barihagarariye, 66 barimo abagore 29 n’abagabo 37.

Sponsored Ad

Iri shyaka ryemeje ko rizashyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Dr. Ngabitsinze Jean Chysostome, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka PSD,yavuze ko ishyaka ryabo rizakomeza gushyira abanyarwanda ku isonga.

Yagize ati:"Abanyarwanda turabizeza ko PSD yaharaniye y’uko imibereho myiza, ubutabera, ubwisungane ndetse n’amajyambere bigera ku banyarwanda bose ari nayo gahunda ikomeje."

Uyu yavuze ko biyamamaje mu matora yose yabaye mu Rwanda ndetse bashyigikiye Perezida Kagame ko yakomeza kuyobora u Rwanda kubera ko ntacyo abanyarwanda bamuburanye.

Yavuze ko PSD yiteze byinshi kuri Perezida Kagame birimo gukomeza guteza imbere u Rwanda nkuko yabikoze mu myaka yose amaze aruyobora.

Mu myaka 33 ishize Ishyaka PSD rimaze ribayeho, umurongo bahisemo wabaye uwo gufatanyiriza hamwe n’indi mitwe ya politiki mu kubaka igihugu ku buryo ibyo bakoze bibatera ishema ryo gukomeza guhatanira imyanya mu matora ateganyijwe.

Kongere ya 2 idasanzwe ya PSD yateranye taliki ya 24 Werurwe uyu mwaka, yemeje ko ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bazashyigikira Perezida Paul KAGAME, umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi.

Mu bitekerezo 82 bigize manifesto y’iri shyaka bazakurikiza mu matora, harimo ko umusoro ku nyungu TVA wamanurwa ukava kuri 18% ugashyirwa kuri 14% ndetse n’urubyiruko rushoje umwaka w’amashuri yisumbuye rwashyirirwaho umwaka utegetswe wa gisirikare mbere yo gukomeza.

Mu bindi n’uko ubuhinzi nabwo bwashyirirwaho ikigega cy’imari cyihariye kizaguriza abahinzi ku nyungu ya 10%. PSD kdi iharanira ko umubare w’abadepite uva kuri 80 bakagera ku 120.

Kuri uyu wa mbere saa cyenda z’amanywa nibwo biteganyijwe ko Umutwe wa Politiki Democratic Green Party urashyikiriza Komisiyo y’Amatora(NEC) Kandidatire z’abazawuhagarira mu matora y’Abadepite ndetse na Kandidatire ya Hon Dr. Frank Habineza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Urutonde ntakuka rw’abakandida bemejwe ruzatangazwa ku wa 14 Kamena 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa