skol
fortebet

Alain Mukuralinda Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’ U Rwanda ari muri koma

Yanditswe: Friday 04, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Alain mukuralinda Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’U Rwanda , uri muri koma mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 3 Mata 2025, azize uburwayi. Mukuralinda wamenyekanye ku izina rya “Alain Muku” yakoreshaga mu buhanzi, yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Amakuru akaba avuga ko yazize uburwayi bw’a stroke.
Alain Mukuralinda yabonye izuba mu mwaka w’i 1970, yize amashuri abanza mu Rugunga, ayisumbuye ayiga i Rwamagana aho yize mu ishami ry’Icungamutungo, akaba yarasoje amashuri (...)

Sponsored Ad

Alain mukuralinda Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’U Rwanda , uri muri koma mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 3 Mata 2025, azize uburwayi. Mukuralinda wamenyekanye ku izina rya “Alain Muku” yakoreshaga mu buhanzi, yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Amakuru akaba avuga ko yazize uburwayi bw’a stroke.

Alain Mukuralinda yabonye izuba mu mwaka w’i 1970, yize amashuri abanza mu Rugunga, ayisumbuye ayiga i Rwamagana aho yize mu ishami ry’Icungamutungo, akaba yarasoje amashuri yisumbuye maze ajya muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1991 gusa ntiyarangiza. Yahavuye ajya kwiga mu Bubiligi ibijyanye n’amategeko.

Mu mirimo yakoze, harimo kuba Umushinjacyaha ndetse aba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha. Yaburanye imanza zikomeye zirimo iz’abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’izindi nyinshi. Mukuralinda yari umuntu wakundaga gusabana, kwisanisha n’abantu bose agezemo, kandi agakunda gutera urwenya. Yakundaga kandi umupira wa maguru ni cyane ko yari afite n’ikipe y’abato. Ni we wahimbye indirimbo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitwa ‘Tsinda batsinde” ndetse yahimbye n’izindi zakunzwe z’andi makipe. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa