Pastor Kabanda Julienne yahaye gasopo abakomeje kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga
Yanditswe: Tuesday 13, May 2025

Umukozi w’Imana Pastor Kabanda Julienne wari umuyobozi wa Grace Room iheruka kwamburwa ubuzimagatozi, kuri ubu yamaganye abantu batandukanye bakomeje kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga bandika ibintu mu izina rye .
Ibi Pastor Kabanda Julienne yabitangaje mu itangazo yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavuze ko abantu batandukanye bakomeje kumwiyitirira cyane cyane ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter. Uyu mukozi w’Imana yongeye kwibutsa abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ko akoresha imbuga ebyiri zonyine arizo Facebook ndetse na Instagram.
Ku munsi wo ku wa gatandatu nibwo urwego rw’Igihugu rwimiyoborere ,RGB, rwambuye icyemezo cy’ubuzimagatozi Grace Room iyobowe na Kabanda Julienne kubera kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *