skol
fortebet

50 Cent yasubije uwahoze ari umugore we wamushinje kumufata ku ngufu no kumukubita

Yanditswe: Saturday 30, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi 50 Cent yahakanye ibivugwa ko yasambanyije ku gahato uwahoze ari umukunzi we, Daphne Joy.

Sponsored Ad

Ibi bibaye nyuma gato y’uko uyu munyamideli Daphne Joy agiye kuri Instagram akabimushinja.

Uyu mugore yamaganye ibitekerezo 50 Cent aherutse gutanga,amushinja kumusambanya ku gahato no kumukubita.

Ati:“Curtis James Jackson,ibintu byose aba ari urwenya kuri wowe kugeza umutekano wacu uhungabanye, biri kubaho ubu. Urimo guteza akaduruvayo, akajagari n’umwuka mubi mu buzima bw’abantu.Wakumva umeze ute Sire [Umuhungu wabo] ariwe wambaye amapingu?azira ubusa

Twimukiye i New York kugira ngo tuguhe amahirwe yo kuba se w’umuhungu wawe ariko wamubonye inshuro 10 mu myaka 2 kandi twabaga mu kirometero kimwe nawe. Ndambiwe guhishira no kurinda isura yawe ku muhungu wacu utigeze ukorera. ”

Yakomeje agira ati: “Reka dushyire ingufu ku bikorwa byawe bibi byo kumfata ku ngufu no kumpohotera. Ntukiri unkandamiza kandi Imana yanjye izaguhana kuri iyi ngingo. Wangije burundu ibyiringiro bya nyuma nari mfite kuri wowe nka papa byo kurinda umuryango wacu kuri ibi binyoma bya nyuma nanshinjwe. Wadushenguye imitima ku nshuro ya nyuma. ”

Ku bijyanye n’ibi birego,uyu muraperi yasohoye itangazo rigira riti: “Ibirego bikomeye byatanzwe mu rukiko kuri Daphne Joy, nyina w’umwana wanjye w’imyaka cumi n’ibiri,byansabye gufata icyemezo cyo kwitabaza inkiko kugira ngo ndinde umuhungu wanjye Sire. Ibirego bya vuba kandi bidafite ishingiro bya Daphne Joy biragaragara ko ari igisubizo ku cyemezo cyanjye cyo kuregera guhabwa uburenganzira bwo kurera umuhungu wanjye. Umuhungu wanjye Sire ni we w’ingenzi cyane kuri njye kandi kumurindira ahantu hizewe ni cyo cyonyine nibanzeho muri iki gihe. ”

Ibirego bishinja 50 Cent bije nyuma yuko bivuzwe ko ashaka kurega kugira ngo ahabwe uburenganzira bwo kurera umuhungu we wenyine nyuma yuko Joy bamubyaranye avuzwe mu rubanza rwa Rodney “Lil Rod” Jones urega umuraperi Sean “Diddy” Combs, gucuruza abantu ngo babasambanye no guhohotera.

Joy yarezwe muri iki kirego hamwe n’uwahoze ari umukunzi wa Combs,Yung Miami nk’umuntu bivugwa ko yahawe indishyi z’amafaranga kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina n’uyu washinze Bad Boy Records.

50 Cent na Daphne Joy bakundanye mu 2011 mbere yo kwakira umuhungu wabo Sire, mu 2012, ariko batandukana nyuma gato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa