skol
fortebet

Diplomat yahishuye impamvu yise indirimbo ye ’icyuki gikaze’ ataririmbyemo umukobwa

Yanditswe: Monday 11, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Diplomat Nuru Fasasi ukundwa na benshi cyane kubera ubutumwa ashyira mu njyana ya Hip Hop,yavuze ko yahisemo kwita izina ry’indirimbo ye nshya ’icyuki gikaze’kugira ngo akurure urubyiruko rwihebeye abakobwa cyane muri iki gihe.

Sponsored Ad

Ni indirimbo yakorewe muri Story Kast Records. Yagiye hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho ku mugoroba wo ku wa 7 Werurwe 2024.

Diplomat yabwiye Isango Star ko indirimbo ’icyuki gikaze’ yayikoze ashaka ko abantu bakurikira ubutumwa yatanze ariyo mpamvu yayihaye izina risa n’irikurura urubyiruko kuko benshi ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi bakunda ingingo zigaruka ku byuki [abakobwa].

Ati: "Muri iki gihe ku mbuga nkoranyambaga,ukurikirwa cyane n’uvuga ku byuki [abakobwa],ushaka kwigarurira imitima ya benshi akoresha ibyuki nanjye nahisemo gukoresha icyuki ngo nkurure ababikunda.

Ni nk’akamashu,ugomba gutangiza icyuki [muri videwo] umuntu akumva bamuzaniye ibintu bye,umuntu akumva ubutumwa buri mu ndirimbo ikarangira nta cyuki yumvisemo ariko yumvise indirimbo yose."

Diplomat yavuze ko nta na rimwe mu ndirimbo ’icyuki gikaze’yaririmbye umukobwa ariko yashakaga gukurura abakiri bato b’ubu biganjemo ababaswe no gukunda inkumi.

Umuhanzi Diplomat yavuze ko iyi ndirimbo imaze umwaka ikozwe ariko umushinga wahereye kuri producer Li John bayifatanyije hanyuma ayumvise arayihindura ayandika bundi bushya.

Muri iyi ndirimbo ya Diplomat humvikanamo ijwi rya Ismael Mwanafunzi,umunyamakuru ukunzwe wa RBA,yasabye ko yamufasha mu ntangiriro z’iyi ndirimbo.

Diplomat yavuze ko uyu munyamakuru yamworohereje akazi kuko yazindukiye kuri story cast barahura barakorana.

Reba indirimbo Icyuki gikaze ya Diplomat

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa