skol
fortebet

Guha akazi Aya Nakamura mu mikino olimpike byateje sakwe sakwe

Yanditswe: Thursday 14, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ashobora kuba ari we muhanzi w’Umufaransakazi ubu wumvwa cyane ku isi, ariko Abafaransa ubu baribaza niba Aya Nakamura ari we ukwiye kuririmba mu mikino Olempike ya Paris.

Sponsored Ad

Igitekerezo bivugwa ko cyatanzwe na Perezida Emmanuel Macron, ko uyu muhanzi w’imyaka 28 ari we waririmba mu birori byo gutangiza iyo mikino muri Nyakanga(7) cyakuruye impaka zikomeye muri icyo gihugu.

Hari abanenga ururimi rwe, no kuba akomoka ahandi.

Ku ruhande rumwe hari abafana be, bavuga ko nta bundi buryo bwiza bwo kwerekana gukomera k’umuco ugezweho w’Abafaransa – umuco wubakiye ku runyurane rw’imico.

Ku rundi ruhande hari abatamushyigikiye, bavuga ko muzika ye ishingiye cyane kuri Africa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kurusha Ubufaransa – kandi uburyo akoresha Igifaransa bigitesha agaciro.

Izo mpaka, ku butumire kugeza ubu nyamara butaranemezwa - zakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko izina rye rivugirijwe urusaku (boo) mu gikorwa cyo kw’iyamamaza cy’ishyaka Reconquête.

Itsinda rito ry’abatsimbarara ku bya cyera ryitwa Les Natifs (ba kavukire) ryatangaje ifoto yaryo kuri internet iriho inyandiko ivuga ngo: “Ntibishoboka Aya. Iyi ni Paris, ntabwo ari isoko ry’i Bamako”.

Ibi byatumye uyu muhanzi nawe ajya kuri Twitter/X arabasubiza, ati: “Mushobora kuba mugira ivanguramoko ariko ntimuri ibipfamatwi. Icyo nicyo kibababaza. Ndi nimero ya mbere mu mpaka ubu, ariko se hari icyo mbagomba? Nta na kimwe.”

Ba minisitiri, abanyamuziki bagenzi be, n’abategura iyi mikino Olempike bose barimo kurengera Nakamura, bashinja abamurwanya ivanguramoko no gushingira gusa ko akomoka mu kindi gihugu.

Rachida Dati, minisitiri w’umuco mu Budaransa yagize ati: “Mwitondere inzitwazo zitangwa mu gukoresha ivanguramoko bibasira umuntu. Kwibasira muhanzi kubera uwo ari we, ni ibintu bitakwihanganirwa, ni icyaha.”

Nakamura yavukiye i Bamako mu 1995 yitwa Aya Danioko, mu muryango w’aba griots – umuryango w’abanyamuziki gakondo n’abahanga mu kubara inkuru. Nyuma y’imyaka micye avutse umuryango we wimukiye mu gace gatuwe cyane n’abimukira ka Paris kitwa Aulnay-sous-Bois, aha niho yize.

Yahinduye izina rye afata irya Nakamura, filimi y’uruhererekane yitwa Heroes yakinnyemo, ndetse mu 2014 atangira urugendo rwe rwa muzika. Hamwe na ‘albums’ enye(4) ku izina rye n’indirimbo zitandukanye zakunzwe, ubu afatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye cyane muri muzika y’Ubufaransa.

Igikomeye kurushaho, ni uko Nakamaru acuruza no hanze y’Ubufaransa. Aho abahanzi benshi baririmba mu Gifaransa, b’ingeri zitandukanye, ubu bisanze Nakamura yazanye muzika y’inyana n’amagambo adasanzwe yakwiriye henshi ku isi.

Kuri Perezida Macron, iyi ni ingingo ikomeye ituma yatumirwa kuririmba mu gutangiza imikino Olemmpike.

Amakuru ataremezwa neza, avuga ko azaririmba indirimbo ya nyakwigendera Édith Piaf mu kugarura no guha agaciro muzika ya cyera y’Ubufaransa, mbere yo kuririmba ize zigezweho z’uruvange rw’indimi n’imico y’ahandi.

Mu buryo butangaje ariko, Abafaransa benshi basa n’abatabishaka.

Ikusanyabitekerezo ryakozwe na Odoxa nyuma y’uko iyo nkuru isohotse, ryerekana ko nubwo Nakamura azwi cyane ku kigero cya 80% y’abasubije, 30% ari bo bamuvuga neza.

Abagera kuri 73% mu bazi muzika ye bavuga ko batayikunda, kandi 63% bavuga ko adakwiye kuririmba mu gufungura imikino Olempike.

Ijwi rikomeye rimunenga ryavuye kuri Marion Maréchal-Le Pen wo mu ishyaka Reconquête, wavuze ngo: “Umukunde cyangwa umwange, ukuri ni – uyu muhanzi ntaririmba mu Gifaransa.”

Abajijwe mu kiganiro kuri televiziyo, madamu Maréchal yavuze ko icyemezo cyo gutumira Nakamura, mu gihe cyafatwa, cyaba ari icya politike. Ati: “Bahisemo nkana kwerekana urunyurane rw’imico mu Bufaransa…[Ariko Nakamura] ntahagarariye ururimi rw’Igifaransa”.

Mu bimenyetso uyu mugore atanga asubiramo amagambo yo mu ndirimbo ya Nakamura ikunzwe cyane yitwa Djadja imaze kurebwa inshuro hafi miliyari imwe kuri YouTube ivuga ku musore ukwiza ibinyoma ku mibonano mpuzabitsina y’uyu muhanzi.

Igitero cy’iyi ndirimbo mu Gifaransa kigira kiti: "Y a pas moyen, Djadja. J’suis pas ta catin, Djadja, genre, en catchana baby, tu dead ça"

Ugenekereje bisobanuye: “Ntibishoboka Djadja, ntabwo ndi – ubwoko – bw’indaya yawe. Akazi keza mukunzi [ariko] aha waracyishe!”

Si Igifaransa cy’umwimerere, ari yo mpamvu hari Abafaransa basa n’abemeranya na madamu Maréchal Le-Pen ko Nakamura adakwiye guserukira umuco n’ururimi rw’Ubufaransa.

Gusa abatamwifuza bagomba guhangana n’uburyo yamamaye kandi akunzwe cyane mu Bufaransa, igipimo cyiza cyo kwisanga no kwiteza imbere mu kindi gihugu utavukamo.

Nakamura afite ijambo rikomeye mu rubyiruko rwinshi mu Bufaransa no hanze yabwo ku Isi mu bavuga Igifaransa n’abakunda muzika muri rusange.

Uburyo aririmbamo Igifaransa bishobora kuba ari uguhanga ibishya, kandi koko hari n’abatabikunda. Gusa uko bimeze kose ni Igifaransa, kandi byamugejeje ku kwamamara.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa