skol
fortebet

Mukuru wa ba Jose Chameleone yahitanwe na Kanseri

Yanditswe: Saturday 30, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Werurwe 2024, muri Uganda habyukiye inkuru ivuga ko Humphrey Mayanja umuvandimwe wa Jose Chameleone, Weasel na Pallaso yapfuye.

Sponsored Ad

Humphrey yari mukuru wa barumuna be b’abaririmbyi bazwi cyane Chameleone, Pallaso, Weasel na nyakwigendera AK47 wapfuye mu 2015.

Byinshi mu binyamakuru byo muri Uganda, byatangaje inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo wari mukuru w’ibi byamamare. Yitabye Imana azize indwara ya Cancer yari amaze igihe ahanganye nayo mu bitaro bya Mulago.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize nibwo byamenyekanye ko uyu mugabo yari arwaye Cancer nyuma y’uko agiye kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyakora mu minsi ishize nibwo umuryango we wafashe icyemezo cyo kumugarura mu rugo kugira ngo yivurize hafi y’umuryango we atangira kwitabwaho n’Ibitaro bya Mulago.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa