skol
fortebet

The Ben yajyanye na Pamella i Kampala mu gitaramo akora cya Saint Valentin

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi The Ben, yageze I Kampala muri Uganda akererewe cyane, aho biteganyijwe ko aza gutarama mu kwizihiza Saint Valentin (The Comedy Store UG Valentine Show).

Sponsored Ad

The Ben yageze mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, nyuma y’amasaha 18 yari ashize ategerejwe n’abamutumiye muri iki gitaramo cy’urwenya cyahuriranye no kwizihiza Saint Valentin (The Comedy Store UG Valentine Show).

Imodoka zatwaye The Ben ageze i Kampala zari zanditsweho plaque y’izina rye.

Icyateye The Ben gutinda nuko indege yagombaga kumugeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe mu gitondo cyo ku itariki 13 Gashyantare 2024, yagize ibibazo byiswe ibya tekinike birangira ahageze saa Cyenda zo mu rukerera rwo ku itariki 14 Gashyantare 2024 ari nawo munsi w’igitaramo.

Akihagera yabwiye Itangazamakuru ko yishimiye gutaramira abantu bose mu gitaramo cyitwa The Comedy Store, The Ben Valentines Concert.

Kirabera ahitwa Uma Show Grounds mu murwa hagati i Kampala. Ati “Ndishimye kuba ngeze hano, Imana ishimwe. Ndasaba abafana bose kwitabira igitaramo guhera saa moya kugeza saa sita”.

The Ben ni we muhanzi mukuru ariko arataramana na Sheebah Karungi, Teacher Mpamire n’abandi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa