skol
fortebet

Umuvugabutumwa yareze umuhanzi King James kumwambura akayabo

Yanditswe: Friday 05, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugabutumwa witwa Blaise Ntezimana yareze umuhanzi King James kumwambura ibihumbi 30$ avuga ko yamugurije mu rwego rwo gushinga uruganda rukora Akawunga.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X saa sita z’ijoro,kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata 2024, Pasiteri Blaise yavuze ko mu mwaka wa 2021 yahaye amafaranga King James angana n’amadorali ibihumbi 30 [Miliyoni 38, 660, 100 Frw] kugirango bakorane ubucuruzi ‘Business’.

Ni ‘Business’ yari ishingiye ku gukora no gutunganya ubufu bwa Kawunga. Pasiteri Blaise yavuze ko ibyo yumvikanye n’uyu muhanzi ‘ntiyabyubahirije’. Kandi ko n’amafaranga yari yamuhaye atigeze ayamusubiza.

Uyu mugabo yavuze ko aya mafaranga yayoherereje King James wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yifashishije Banki yo mu gihugu cya Suède aho asanzwe atuye.

Kuva icyo gihe, uyu mugabo yatangiye inzira zo kwishyura ideni rya Banki yafashe, ndetse yongereho n’inyungu asabwa na Banki cyane ko uyu muhanzi yanze kumwishyura.

Nyuma yo kubona ko atabashije kumvikana na King James, yitabaje inzego zinyuranye zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) atanga ikirego.

Byamusabye ko ava muri Suède aza mu Rwanda mu bihe bitandukanye gukurikirana Dosiye ye aho igeze. Yagaragaje ko yigomwe byinshi birimo kwishyura amatike y’indege ndetse yishyura n’avoka ariko ikibazo nticyarangira.

Mu butumwa bwe yasabye Perezida Kagame kumurenganura. Asoza agira ati “Ntanga n’amafranga y’amatike y’indege n’ay’aba avoka ariko ikibazo ntikirangire kuko yagiye ananiza ubutabera nubwo adahakana umwenda amfitiye, ariko akinangira kunyishyura. Ndabinginze mundenganure.”

Mu butumwa yanyujije kuri konti ya X, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yavuze ko Pasiteri Baise asanzwe ari inshuti ikomeye ya King James, wamuhaye amadorali ibihumbi 30 ngo bakorane ubucuruzi (Business) nta masezerano bagiranye (Kontaro) nyuma barahomba.

Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi UTUMATWISHIMA Jean Nepo Abdalah yavuye imuzi ikibazo cy’Umuhanzi King James n’uvuga ko yamwambuye arenga million 30 Z’amafaranga Y’u Rwanda.

Ibi Minisitiri Utumatwishima Yabigarutseho mu butumwa yanyujije kuri X aho yavuze ko uyu Blaise(Urega King James) basanzwe ari inshuti zikomeye ngo dore ko muri 2021, uyu usanzwe atuye muri Sweden yapanze gukorana Business na King James

Amuha ibihumbi $30 by’amadollar nta Contract bagiranye,byarangiye ibyo bari bapanze gukorana bihombye. Minister akomeza avuga ko yavuganye naba bombi yaba King James ndetse na Blaise, King James bikarangira yemeye kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y’ubucuti yanze.

Ati “Rubyiruko, Blaise ntabarangaze. Ni inshuti ikomeye ya King James. Yamuhaye 30K USD nta contract bakorana business barahomba.

Navuganye na Blaise. Nicaranye na King James. King James yemera kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y’ubucuti yanze. Ajye mu butabera.”

Hari amakuru yizewe avuga ko intandaro y’iki kibazo yabaye uruganda rukora ifu y’ibigori yitwa ’Ihaho’, King James yafunguye mu 2020.

Pasiteri Blaise wafatanyije na King James mu gutangiza uru ruganda, byageze igihe asaba ko amafaranga yashoyemo yose ayasubizwa, ni nyuma y’uko hari hamaze iminsi hagaragara ibibazo by’uko uru ruganda rutagitanga inyungu rwari rwitezweho mu bihe bitandukanye.

King James yagiye abwira Pasiteri Blaise ko bitakunda ko amafaranga yose ayasubizwa, ari nayo mpamvu inzego z’ubutabera zigomba kwifashishwa mu kugaragaza ko umugabane wa buri umwe, hashingiye ku byo buri wese yashoye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa