skol
fortebet

Zuchu yahawe igihano gikomeye na Zanzibar kubera ibyo yakoreye ku rubyiniro

Yanditswe: Wednesday 06, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Zanzibar yahagaritse umuhanzi w’icyamamare wa Wasafi Records, Zuchu, mu bikorwa byose by’ubuhanzi mu gihe cy’amezi atandatu kubera ibyo yakoreye igitaramo aheruka kuhakorera cyitwaga Fullmoon Kendwa Night cyabaye, ku wa 24 Gashyantare 2024.

Sponsored Ad

Zuchu,amazina ye nyakuri,Zuhura Othman Soud,yahanwe n’umuryango witwa Zanzibar Arts, Census, Film, and Cultural Council (BASSFU),nyuma yo kubona ko bimwe mu bikorwa yakoreye ku rubyiniro bidahuye n’umuco wa Zanzibar.

Icyumweru kimwe nyuma y’iki gitaramo, amashusho ya Zuchu ku rubyiniro yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bitera impungenge bamwe mu batuye Zanzibar.

Muri icyo gitaramo cyakoreye ku kirwa cyitwa Kendwa mu kwezi gushize,hakoreshejwe amagambo n’imyifatire byeruye ku bijyanye n’ibitsina.

Bidatinze, BASSFU, ishinzwe kubahiriza imigenzo gakondo y’iki kirwa, yatangiye iperereza nyuma itangaza ko ahagaritswe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa BASSFU, Omar Abdalla Adam, yashimangiye ko aka kanama kiyemeje kurinda umuco wa Zanzibar. Ati: "Akanama gaifite inshingano zo kurinda imigenzo,amahame,n’umuco bya Zanzibar".

Kubera iyo mpamvu, duhagaritse ku mugaragaro ibikorwa byose by’ubuhanzi bya Zuchu muri Zanzibar amezi atandatu, guhera uyu munsi, ku ya 5 Werurwe 2024."

Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko Zuchu atigeze yiyandikisha muri BASSFU kandi ko adafite ibyangombwa nkenerwa byo kuririmbira muri Zanzibar.

Kubera iyo mpamvu, yaciwe amande y’amadolari 390 kandi asabwa kwandika asaba imbabazi, yemeza ko azubahiriza amahame n’umuco bya Zanzibar niyongera kuhakorera ibitaramo.

Inzu yita ku muziki wa Zuchu, WCB, yasabye imbabazi (haba mu nyandiko ndetse no kuri videwo) ku rubuga rwabo rwa Instagram, aho yavuze ko ibikorwa bye byari bigamije gushimisha abantu, ko bitari bigamije gusuzugura abantu.

Bavuze ko basabye imbabazi ku magambo uyu muhanzikazi yakoresheje n’ibikorwa bye ku rubyiniro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa