skol
fortebet

Abashakanye: Dore impamvu ukwiye kurya pome mbere gato yo gutera akabariro

Yanditswe: Friday 08, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imyumvire ya benshi yemeza ko kubihirwa n’akabariro ku bashakanye ari kimwe mu bituma bashobora gusenya bagahara ibyo bubatse byose, ndetse n’abagumanye bakubaka urudakomeye.

Sponsored Ad

Mu byatangajwe harimo n’ibyatuma urugo rukomera ndetse abashakanye bakishimira iki gikorwa birimo kubungabunga amagara mu buryo buhoraho nko kurya neza kandi hakibandwa ku biribwa bifite intungamubiri zikenewe mu gushimisha umukunzi.

Urubuto rwa pome benshi badakunda kubera isukari nkeya nyamara rukaba rukungahaye kuri vitamin, rufasha abashakanye bagiye kwinjira mu mwanya wo gutera akabariro.

Imikorere myiza y’umubiri wa muntu igendana n’uburyo ari kwitwara ndetse n’ibyo ari kubahiriza.

Pome ikungahaye mu buryo benshi batazi ikaba agatangaza ku bifuza gushimisha abakunzi babo mu buriri. Dore impamvu ukwiriye kurya pome mbere yo gutera akabariro.

- Pome yongera imbaraga.

Rimwe na rimwe ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ntabwo bwizana mu buryo buhoraho, kuko hari igihe ushobora gutakaza ubushake bwayo ukaba wabangamira uwo mwashakanye.

Pome ifite phytoestrogen yitwa Phloridzin ifasha mu gutembera neza kw’amaraso igihe abashakanye batera akabariro.

Uru rubuto rufasha abagore bakunze kurangwa n’imbaraga nke bakaba bahakanira abagabo babo ko bakora iby’abakuze.

-Pome yongera amavuta meza mu mubiri

Amavuta meza nayo ni kintu kizamura ireme ry’imibonano mpuzabitsina mu muntu. Kuma k’umubiri bigabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa hakabaho uburibwe bitewe no kugira umubiri ukomeye rimwe na rimwe hakabaho gukomereka.

Hamwe na antioxydants nyinshi na phytoestrogène ndetse na vitamin ziba mu rubuto rwa pome bikungahaye mu gukomeza ingingo hakabaho gutinda muri iki gikorwa ntihabeho kunanirwa bya hato na hato.

- Pome igabanya umunaniro.

Bamwe bava mu kazi bananiwe ariko kandi bakaba basabwa no kubahiriza inshingano yo gushimisha abakunzi ndetse bakanoza n’amabanga y’abashakanye, bagakenera ibibafasha mu buryo bwihuse.

Kurya pome mbere bituma uruhuka iki gikorwa kikakorohera aho kugikora wikiza kugira ngo utiteranya n’uwo mwashakknye.

Ikinyamakuru CNN cyanditse kigira kiti “Umunaniro ni ikibazo gikomeye abantu bakunze kugira mu cyumba kikabyara amakimbirane. Imibonano mpuzabitsina ni nk’imyitozo ngororamubiri, rero iyo udafite ingufu zihagije uteza amakimbirane hagati y’uwo mwashakanye".

Pome ishobora gufasha imikorere myiza y’imitsi binyuze mu cyo yifitemo kizwi nka “quercetin” ihangana n’ibibazo byose bifite aho bihuriye n’imitsi igakomera kandi igakora neza.

- Kunyurwa mu buriri.

Buri wese ugiye mu gikorwa cy’imibonano aba yifuza kwishima akagera ku byishimo bye. Igihe bitagenze neza n’ibyishimo biragabanuka bamwe bakaba bakumva batifuza kuzongera kubikora cyangwa abandi bagashwana burundu.

Intungamubiri ziri muri Pome zifite ubushobozi bwo gutanga uburyohe mu mubiri w’uwaziriye ku buryo udahaga umukunzi wawe bikongera n’ibyishimo hagati yanyu.

Urubuto rwa pome kandi rufite vitamin zikurikira:

Vitamn C, fiber potassium, folate, vitamin B6, copper, manganese, vitamin K, quercetin, flavonoids, polyphenols, n’izindi zirimo antioxidants bikagira ingaruka nziza ku mubiri zirimo imbaraga zihagije no kurinda indwara zibasira umubiri.

Pome kandi ntigenewe abashakanye gusa ahubwo buri wese yafashwa n’intungamubiri zirimo.

Pome ifasha abashakanye kuryoherwa n’akabariro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa