skol
fortebet

Abashakanye: Dore uburyo wakoresha ukagena cyangwa ugahitamo kubyara umuhungu cyangwa umukobwa mbere y’uko avuka

Yanditswe: Friday 01, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Hari uburyo butandukanye wagena igitsina cy’umwana wifuza kubyara ,yaba ari umuhungu cyangwa umukobwa bikaba byahuza uko ubishaka ,Muri iyi nkuru turakubwira uburyo 6 wakoresha ukagena igitsina cy’umwana wifuza kubyara.turavuga nicyo siyansi ibuvugaho.

Sponsored Ad

Dore uburyo wagena igitsina cy’umwana wifuza kubyara
Hari uburyo butandukanye wakoresha ukabasha kugena igitsina cy’umwana wifuza kubyara burimo

1.Igihe cyo Kuryamana nuwo wifuza (Shettles theory)

Ubu buryo buvuga ko intangangabo zibyara abahungu ziba zihuta kandi zikabaho igihe gito ugereranyije n’intangangab zibyara abakobwa.

Bityo gukora gutera akabariro ,habura byibuze iminsi 2 ng winjire mu minsi y’uburumbuke biguha amahirwe menshi yo kuba wabyara umukobwa , kubera ko iyi minsi y’uburumbuke isanga za ntangangabo zibyara abahungu zarapfuye.

Mu gihe uteye akabariro nuwo wifuza kubyarana nawe ,ku munsi w’uburumbuke bituma amahirwe yo kubyara umuhungu yiyongera cyane kubera ko intangangabo zibyara umuhungu zihuta vuba bityo zikabangurira intangangore mbere.

Icyitonderwa : Ukwiye kumenya ko umugabo ariwe ugena igitsina cy’umwana uzavuka ,si umugore , intanga z’umugabo zigira ibyitwa chromosome XY , iz’umugore zikagira Chromosome XX , bivuze ko wa mugabo niwe uzagena igitsina cy’umwana byose bigaterwa na Chomosome azatanga.

Icyo Siyansi ibivugaho

Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’ubwongereza bwagaragaje ko ubu buryo butanga icyizere cya 75% ,ni ukuvuga ko mu bantu 100 babugerageza ,abagera kuri 75 bikunda kandi bikagenda uko babiteganyaga.

2.Position muteramo akabariro

Mu gitsi1na cy’umugore habamo aside ,kandi iyi aside ishobora kwica no kwangiza intangangabo ,uko urushaho kwinjira imbere mu gitsina ni ko ya aside igenda igabanuka ,bikanagera ku nkondo y’umura bitakiri aside.

Iyo rero umugabo yabashije kwinjira cyane .akageza igitsna cye imbere hafi y’inkondo y’umura ,cyane cyane nk’igihe umugore ariwe uri hejuru ,cyangwa barimo gutera akabariro umugabo yamuturutse inyuma,ibi bituma mu gihe asohoye intanga zihita zinjira vuba kandi zitangijwe na ya aside.

Nkuko ubu buryo bubivuga bituma amahirwe yo kubyara umuhungu yiyongera cyane kurusha igihe umugabo yasohoye atinjiyemo neza.

Icyo siyansi ibuvugaho

Kugeza ubu Siyani ivuga ko position yose wakoresha utera akabariro nta ngaruka yagira mu kugena igitsi1na cy’umwana ariko hari abantu benshi babyemeza ko bishobora gufasha mu kuba wabyara igitsi1na wifuza.

3.Kumara igihe kinini udatera akabariro ku mugabo

Iyo umugabo amaze igihe kinini adatera akabariro ,bivuze ko aba adatakaza amasohoro ye ,ubu buryo buvuga ko uko amasohoro aba menshi ariko amahirwe yo kubyara umwana w’umuhungu yiyongera ku kigero kinini.

Ngo kwifata mu gihe runaka mbere yo gutera akabariro ni ukuvuga kumara iminsi myinshi udatera akabariro ,bituma umubare w’intanga wiyongera ndetse n’umwimerere wazo ukiyongera bityo amahirwe yo kubyara umuhungu akiyongera.

Icyo Siyansi ibuvugaho

Siyansi ivuga ko ibi bidashobora kugufasha kugena igitsi1na cy’umwana wifuza kubyara ariko nabwo ivuga ko byagufasha kongera amahirwe yo gusama vuba.

4.Guhindura imirire

Burya ibyo turya bigira ingaruka ku mikorere y’umubiri ndetse no mu miterere yawo ,ubu buryo buvuga ko mu gihe wifuza kubyara umuhungu ,ukwiye kwibanda ku mafunguro akungahaye ku munyungugu wa potasiyumu ,aha harimo nk’imineke ,inyama ,sereli nibindi…

Mu gihe wifuza kubyara umukobwa ukwiye kwibanda ku biribwa birimo umunyungugu wa manyeziyumu ,aha twavuga nka soya ,ubunyobwa ,imbogarwatsi nibindi…

Icyo siyansi ibivugaho

Siyansi ivuga ko amafunguro n’ibiribwa turya bitagira uruhare runini mu kuba byakongerera amahirwe yo kuba wabyara igitsina wifuza .

Ariko ntawarenza amaso ko burya amafunguro n’intungamubiri turya buri munsi bigira umwanya mu mikorere y’umubiri ndetse n’imiterere karemano yawo.

5. Kurangiza

Ubu buryo buvuga ko iyo umugore arangije mbere ,bituma mu gitsi1na cye aside ivamo ,bityo umugabo yasohora amasohoro ye yose ntihagire ayangizwa ,ibi rero bikaba bituma amahirwe yo kubyara umuhungu yiyongera cyane.

Icyo siyansi ibivugaho

Siyansi ivuga ko kurangiza bidatanga mbere cyangwa nyuma bidatanga amahirwe kuba wabyara umwana ufite igitsina runaka ariko ivuga ko intanga zibyara umukobwa zihanganira aside kurusha intanga zibyara umuhungu bityo n’intanga zibyara umuhungu nzihanganira aside nkuko zizbyara umukobwa zibigenza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa