skol
fortebet

Dore ibimenyetso 10 byibanze byakwereka ko ushobora kuba utwite mbere y’uko wipimisha

Yanditswe: Saturday 17, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikibazo ’Ese naba ntwite?’ kiri mu bikunze kwibazwa kenshi n’ab’igitsina gore bifuza kubyara, cyangwa abatabyifuza nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Sponsored Ad

Ni ikibazo gikunze gushyira abenshi mu rujijo, n’ubwo hari udukoresho (Test de grossesse/Pregnancy test kits) dushobora kwerekana niba umuntu atwite cyangwa adatwite.

Hari ibimenyetso cyakora cyo bishobora kwereka umugore cyangwa umukobwa ko yaba atwite bitamusabye ko yipimisha nk’uko urubuga webmd.com rubigaragaza.

Kubura imihango

Niba warakoze imibonano mpuzabitsina hanyuma igihe wakaboneyeho imihango kikaba kirenzeho icyumweru no kuzamura; ushobora kuba utwite.

Kubura imihango cyakora cyo si byo byonyine byakwereka ko waba utwite kuko hariho n’ibindi bimenyetso.

Kubona amaraso

Ushobora gutangira kuva amaraso macye mu gihe utwite, akaba akunze kuboneka akenshi hagati y’iminsi umunani na 12 nyuma yo gusama. Ni amaraso aterwa n’igi (intangangore iba yahuye n’intangore) riba ryagiye gufata muri nyababyeyi.

Kubyimba amabere

Kubyimba amabere ndetse akanaremera ku buryo iyo wunamye wumva asa n’agiye gutakara, ni ikindi kimenyetso gishobora kwereka umukobwa cyangwa umudamu yaba atwite. Ibi biterwa nuko imisemburo mu mubiri wawe iba iri kwiyongera.

Ubwiyongere bw’ururenda

Si ukwiyongera gusa ahubwo runaba umweru cyane gusa ntiruba runuka cyangwa ngo rurenduke nk’uruterwa na zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Kuremererwa umutwe

Ibi birangwa no kumva isereri ndetse kuri bamwe bakumva bameze nk’abagiye kugwa, ku buryo kwicara aribyo bituma bumva bamerewe neza.

Guhurwa

N’ubwo ubusanzwe guhurwa bimwe mu biribwa biboneka guhera ku cyumweru cya karindwi, kuri bamwe batangira guhurwa no mu cyumweru cya kabiri. Aha ibiryo bimwe na bimwe wanakundaga wumva biguhumurira nabi.

Kwihagarika no gusura kenshi

Ibi bikunda kugaragara ku nda ikiri nto, aho kunyara kenshi ndetse no gusuragura byiyongera.

Iseseme no kuruka

Iseseme ndetse no kuruka mu gitondo ni cyo kimenyetso gituma abenshi bahita bemeza ko batwite. Ibi bikunda kubaho cyane mu masaha y’igitondo.

Umunaniro

Uyu munaniro udasanzwe ujyana no gucika umugongo na cyo nk’ikimenyetso. Kunanirwa bikunze kubaho nta n’ikintu wakoze.

Ibara ry’igitsi1na rirahinduka

N’ubwo abenshi bizwi ko igitsi1na kiba kirabura, iyo habayeho gusama imiyoboro y’amaraso itwara menshi imbere bigatuma igitsi1na kijya kuba umutuku wijimye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa