skol
fortebet

Rusizi: Uwari Gitifu w’Umurenge yatorewe kuba Visi Meya

Yanditswe: Wednesday 08, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Habimana Alfred wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Ubukungu n’Iterambere.

Sponsored Ad

Ni mu matora yo kuzuza Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi no kuzuza Komite Nyobozi yabaye ku wa 8 Gicurasi 2024.

Aya matora abaye nyuma y’uko hari hashize amezi arenga abiri Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi ikora ituzuye kuko tariki 2 Werurwe 2024, abajyanama batanu barimo na Ndagijimana Louis Munyemanzi beguriye rimwe.

Habimana Alphred yagize amajwi 165 naho Niyonzima Olivier bari bahanganye agira amajwi 76.

Habimana Alfred yavuze ko azashyigikira iterambere rishingiye ku muturage aho azashishikariza abaturage kujya mu makoperative ndetse akanafatanya na komite nyobozi mu gukemura ibibazo bigaragara mu miyoborere y’amakoperative.

Uyu muyobozi yavuze ko azateza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka agashishikariza abaturage kujya muri ’Ejo Heza’ no gukora ubuhinzi kinyamwuga.

Mbere yo gutora visi meya habanje gutorwa abajyanama batanu bo kuzuza inama njyanama aho hatowe Ngayaboshya Silas, Habimana Alfred, Karangwa Cassien, Uwizeye Odette na Mukakalisa Francine.

Dr. Uwizeye Odette yatorewe kuba Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi naho Karangwa Cassien atorerwa kuba Visi Perezida w’Inama Njyanama.

IVOMO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa