Print

Amagambo Cristiano yatangaje nyuma yo gutwara Ballon d’Or yateye urujijo

Yanditwe na: 13 December 2016 Yasuwe: 1390

Nyuma wo kwegukana Ballon d’Or itangwa na France Football, Cristiano Ronaldo yatangaje ko mu buzima bwe akunda abavoka bitewe n’ akazi bakora kugira ngo abantu bakurweho ubusembwa, ibi bikaba byateye urujijo mu bantu bibaza ikihishe inyuma y’aya magambo yatangajwe n’uyu munya Portugal.

Cristiano wahawe iki gihembo, ntabwo yari ari ahaberaga umuhango wo gutoranya ugomba kugihabwa. Uyu mukinnyi yari kumwe n’ikipe ye ya Real Madrid mu Buyapani aho yitabiriye imikino y’isi y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Akimara kumenya ko ariwe wahawe Ballon d’ Or y’ uyu mwaka yahise atangaza ko akunda abavoka.

Yagize ati"nkunda abavoka kuko n’abantu bafasha umuntu mu buzima bwe, bakamwitangira kugeza bamukemuriye ikibazo cye’"

Abantu bibajije ukuntu aya magambo ahantu yaba ahuriye na Ballon d’Or birabayobera. Gusa umuntu yabihuza n’ibintu bimaze iminsi biba ku bakinnyi bitaba inkiko bitewe no kunyereza imisoro. Cristiano nawe ari mu bantu bashobora ku barimo gukekwaho uku kunyerezwa imisoro.

Bimuhamye yaba yiyongereye kuri Messi wamaze no kubihanirwa ndetse na Eto’o Fils wahamijwe icyaha.