Kompanyi ya ’Rwanda Inspiration Back Up’ itegura ikanakurikirana ibikorwa bya Nyampinga [Miss Rwanda], yatangaje bimwe mu bigomba kugenderwaho kugirango umukobwa yemererwe guhatana muri Miss Rwanda 2017.
Ni ku nshuro ya Gatandatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hagiye gutoranywa Nyampinga uhiga abandi uburanga. Nyampinga uzatorwa azasimbura ku ntebe Miss Mutesi Jolly, Nyampinga w’u Rwanda 2016 wandikishije amateka ubwo yitabiraga irushanwa rikomeye ku isi rya ’Miss World 2016’.
Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonné benshi bazi nka Prince Kid yabwiye Inyarwanda ko kwiyandikisha bitangira kuwa kane tariki 29 Ukuboza uyu mwaka.
Nk’uko byagiye bigenda mu myaka yatambutse byitezwe ko umukobwa uzatorwa agomba gushyira umukono ku muhigo aba yariyemeje gukora muri uwo mwaka aba afite ikamba. Byitezwe ko Miss Jolly nawe azerekana uko yesheje imihigo mu gihe cyose amaranye iri kamba.
Prince Kid anavuga ko atari byinshi byahindutse ku irushanwa. Akomeza avuga ko byinshi bizaba bisa n’ ibyabaye kubabanje. Kwiyandikisha bizajya bikorerwa ku rubuga rwa Miss Rwanda kuva tariki 29 Ukuboza 2016. Buri ntara enye n’Umujyi wa Kigali hazatoranywamo abakobwa batanu, bose hamwe bakaba ni 25 bazatoranywamo abazajya mu mwiherero (boot camp).
Ibisabwa uwiyandikisha:
Kuba ari Umunyarwandakazi
Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24
Kuba byibuze yararangije amashuri yisumbuye
Kuba azi kuvuga neza ikinyarwanda n’urundi rurimi nk’Icyongereza cyangwa Igifaransa
Kuba afite uburebure guhera kuri metero 1,70
Kuba afite hagati y’ibiro 45 na 70
Kuba atarigeze abyara
Kuba yiteguye kuba mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe aramutse atowe
Kudashaka umugabo mu gihe akiri Nyampinga
Kuba yiteguye guserukira u Rwanda igihe cyose ahamagawe
Kuba yiteguye gukurikiza amabwiriza n’amategeko agenga Miss Rwanda