Print

Miliyoni z’ amadorali yari gutabara abibasiwe na Ebola muri Afurika yaranyerejwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 November 2017 Yasuwe: 334

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix Rouge watangajwe ko zimwe muri miliyoni wari wateganyije ibikorwa byo gutabara abaturage bibasiwe n’ icyorezo cya Ebola mu burengerazuba bw’ Afurika zarigishijwe.

Ebola yadutse mu bihugu by’ Uburengerazuba bw’ Afurika ihitana benshi by’ umwihariko mu gihugu cya Liberia. Byabaye hagati ya 2014 na 2016.

Abashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ umutungo wa Croix Rouge bazanze 6% by’ ingengo y’ imari yari iteganyirijwe ubutabazi n’ ubufasha kubahuye n’ icyorezo cya Ebola yaranyerejwe.

Mu gihugu cya Liberia arinaho Ebola yahitanye abantu benshi kurusha mu bindi bihugu, Croix Rouge yasanze haranyerejwe miliyoni 3 z’ amadorali y’ Amerika nk’ uko UMURYANGO ubikesha BBC.

Icyorezo cya Ebola cyahitanye abagera ku bihumbi 10 mu burengerazuba bw’ Afurika kuva muri 2014 kugera muri 2016.

Isi byayisabye amamiliyoni menshi y’ amadorali y’ Amerika kugira ngo ibashe guhangana n’ icyo cyorezo cya Ebola kiri mu bihangayikishije Isi muri iki gihe.