Print

Umutare Gaby mu byishimo n’umufasha we bitegura imfura yabo

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 10 February 2018 Yasuwe: 1370

Umwanditsi akaba n’umuririmbyi Umutare Gaby ari mu byishimo bikomeye we n’umufasha we, Joyce Nzere bitegura kwakira imfura yabo nyuma y’amezi arindwi bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore.

Umutare Gaby, umuhanzi w’ Umunyarwanda wamenyekanye mu ndirimbo nka “Ntunkangure”, “Mesa kamwe”, “Urangora” nizindi, yasezeranye kubana akaramata na Joyce Nzere mu birori byabaye ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017.

Gaby w’imyaka 28 y’amavuko waherukaga gushyira hanze indirimbo ’True Love’, yerekanye ifoto ku instagram yashyize umutwe ku nda y’umugore we Joyce Nzere babana muri Australia agaragaza ibyishimo atewe no kwakira imfura yabo amutwitiye.

Yanditse agira ati “Imitima yacu irakunezerewe uhoraho, ugumye ubwenge uduha.”

Ku wa 16 Nyakanga 2017 nibwo Gaby yasabye anakwa Joyce byabereye ahitwa The Venue i Kibagabaga,basezeranywa na pastier wigenga wo mu iterorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi .

Nyuma y’ubukwe, aba bombi bahise berekeza muri Australia aho Joyce Nzere yari asanzwe atuye ari naho yakurikiranaga amasomo ye.

Gaby yatangaje ko bagiye kwibaruka imfura