Print

Theo Bosebabireba yavuze uburyo yakubiswe n’ icyamurokoye

Yanditwe na: Muhire Jason 28 May 2018 Yasuwe: 2117

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 26 Gicurasi 2018 ,Mu birori bigamije gutangiza ubukangurambaga mu gutanga mituweri hakoreshejwe ikoranabuhanga mu Karere ka Nyamagabe , umuhanzi Theo Bosebabireba yavuze uburyo yahondaguwe n’abagizi ba nabi bakamukubita imigeri bakamuvuna n’imbavu ko yatabawe na Mitiwei yari afite kuko Atari kubona amafaranga atanga mu bitaro byo muri Uganda kubera uburwayi bwe.

Yagize ati “Muribuka ko bigeze kumpondagura? Nigeze kujya ahantu mu gihugu cy’abaturanyi mpura n’abantu batagira neza barandiha bantera imigeri imbavu zirajegera, ndivuza by’ibanze byo kwitabara ariko nahise ngaruka mu Rwanda ibisigaye mbyivuza iwacu da! Nyine mpita njyana na ka mituweri kanjye nti ni muntabare”

Yakomeje agira ati “None ubu byararangiye nta n’ubwo numva n’umusonga. Ubwo iyo ngumayo amafaranga yari kunshirana kandi narishyuye mituweri”.

Yasoje asaba abaturage kugura ubwisungane mu kwivuza koko nawe byamufashije mu buryo butunguranye kandi magingo aya akaba yarivuze agakira uburwayi yari yatewe n’abagizi ba nabi bamutegeye mu nzira atashye bakamukubita.