Print

Umujura yasanze umukecuru w’imyaka 90 mu buriri aramukubita amugira intere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 June 2018 Yasuwe: 1435

Uyu mukecuru watabawe n’umuhungu we wari hafi aho yakubiswe bikomeye n’uyu mujura isura ye isigarana amabara y’umukara n’umuhondo ndetse amusiga yataye ubwenge.

Abagize umuryango w’uyu mukecuru nibo bashyize hanze aya mafoto,nyuma yo kumujyana kwa muganga arembye cyane.

Ubwo uyu mukecuru yari aryamye mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Brent mu Bwongereza,yakangutse asanga hari uwinjiye mu nzu ye nta karibu ahawe niko gutangira kumukubita mu isura kugeza ataye ubwenge ndetse na nyuma yo gukanguka yabwiye abana be ko atakwibuka uyu mujura wamukubise.

Abana b’uyu mubyeyi basohoye amafoto agaragaza uko uyu mubyeyi wabo yakubiswe mu rwego rwo gusaba abantu kubafasha gufata uyu mujura agshyikirizwa ubutabera.

Ubugizi bwa nabi mu gihugu cy’Ubwongereza bukomeje gufata indi ntera kuko hamaze iminsi havugwa ibyo gutera abantu b’inzirakarengane ibyuma,none bwimukiye no ku bageze mu za bukuru.