Uyu munyamakuru ukundwa na benshi mu bakurikirana imikino mu Rwanda yabwiye abakunzi be mbere y’uko igikombe cy’isi gitangira ko Argentina nidatwara igikombe cy’isi uyu mwaka azegura muri aka kazi none yasezerewe n’Ubufaransa mu mikino ya 1/16 itwinzwe ibitego 4-3, byatumye yemeza ko nyuma ya Taliki 15 Nyakanga uyu mwaka atazongera kumvikana kuri micro.
Rutamu (wambaye amadarubindi) yari afite abafana benshi
Yagize ati “Nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uzaba ku wa 15 Nyakanga 2018,bakimara gutanga igikombe nzahita mva mu mwuga w’itangazamakuru njye guhinga,njye gukora ibindi.Igikombe cy’isi kirarangira ndangije amasezerano y’abantu turi kwamamariza mpite mva mu mwuga w’itangazamakuru byemewe n’amategeko.”
Rutamu yakoranaga na Rugimbana Theogene bakuze ari inshuti magara
Rutamu ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe mu byo kogeza umupira kuko yakoreye amaradiyo akomeye arimo Radio Rwanda,Flash FM,Isango Star,Radio 1 na RC Nyagatare yatangiriyeho umwuga.
Rutamu wakwisubiyeho ko ubugabo butisubiraho bubyara ububwa tubabarire
Aha ari kubura ubwenge pe,ubugabo butisubiraho bubyara ububwa.,niba akunda umwuga yisubireho kdi yirinde guhubuka mumagambo,ariko niba adakunda umwuga we yigendere ajye mubindi
mumbarure ndabinjyinze mubwire rutamu ahagarike gusezera ndaturuka iremere nambayubusa buriburi njyere nyabugogo
yihutiraho gufana no gukora ni ibintu bibiri bitandukanye ,nakomeze yikorere akazi.
Emmanuel Ntarwokuvuga
mwiriwe neza ariko Rutamu ibyo avuga nukuri muzabidusesengurire neza cy yagirango yandike izina kw isi murakoze ahaaaaaaaaaaaaaaaa