Print

Ishyaka rya Museveni ryirukanye mu myanya abadepite batashyigikiye ko aguma ku butegetsi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 July 2018 Yasuwe: 1611

Abadepite ba NRM bashyigikiye ivugururwa ry’ itegeko nshinga bo bahawe agashimwe ko guhabwa imyanya y’ ubuyobozi mu ma komisiyo.

Umukuru wa guverinoma Whip Ruth Nankabirwa yemeje ntangorane amazina mashya y’ abadepite bahawe kuyobora za Komisiyo.

Dail monitor yatangaje ko umudepite uhagarariye abagore Doreen Amule, washyigikiye umushinga wo kuvugurura Integeko nshinga byamuhesheje kuva umuyobozi wa Komisiyo y’ ubwirinzi n’ ibibazo by’ imbere mu gihugu. Yasimbuye Judith Nabakooba bagenzi bashinja kwigira ntibindeba ku bibazo by’ inzego z’ umutekano.

Depite Paul Amoru, nawe uri mubashyigikiye ko itegeko nshinga rivugururwa yagizwe Visi Perezida wa Komisiyo y’ itumanaho n’ ikoranabuhanga.

Depite Elizabeth Karungi wagizwe Visi Perezida wa Komisiyo y’ abakozi ba Leta. Depite Spellanza Baguma yagizwe Visi Perezida wa Komisiyo y’ ubuzima, Depite Biyika Lawrence Vice Chairman wa Komisiyo y’ umutungo Kamere. Depite Fred Bwino wagizwe Visi Perezida wa Komisiyo y’ ubumenyi n’ ikoranabuhanga.

Abayobozi b’ amakomisiyo bahembwa menshi kandi nibo batoranya abadepite bazajya kuri misiyo zo mu mahanga.
Abadepite batakaje imyanya kuko batashyigikiye ivugururwa ry’ itegeko nshinga ni Alex Ruhunda, Migadde Robert, Susan Amero, Hellen Kahunde na Connie Nakayenze.