Print

Malia Obama yongeye kuvugwa mu binyamakuru kubera amafoto yafotowe ari kumwe n’umusore bakundana [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 July 2018 Yasuwe: 2055

Malia Obama akunda kuvugwa nabi mu bitangazamakuru kubera imyitwarire mibi agaragariza mu ruhame kandi se ari icyamamare cyane muri politiki aho akundana n’uyu musore ukunda itabi cyane ndetse bongeye gufotorwa ari kurinywa bituma benshi bacika ururondogoro.

Uyu musore ukundana na Malia akunda itabi birenze

Uyu mukobwa w’imyaka 20 waherukaga guca ibintu ubwo yafotorwaga ari kumwe n’uyu musore afashe agatabi,bongeye kugaragara bari kumwe mu mujyi wa London aho bari bagiye gusangira muri resitora yitwa Mayfair restaurant.

Uyu musore ukundana na Malia Obama yize muri kaminuza ya Harvard ndetse bivugwa ko ari umwe mu bakire cyane kubera umuryango avukamo ndetse ni umuhanga muri Golf na Rugby.